2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda bamenye agaciro k’amahoro – Hon. Mukabarisa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-22 06:54:49

 
Share on:
 
Yasuwe:116
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille, yatangaje ko ubu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’agaciro k’amahoro.

JPEG - 160.4 kb
Donatille Mukabarisa, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite (Foto Gisubizo G.)

Mukabarisa Donatille yabivugiye mu nteko ishinga amategeko ejo hashize, ku wa 21 Nzeri 2017 ubwo yatangizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro wahuje inzego za Minisiteri y’Urubyiruko, amatsinda atandukanye y’abahagarariye amahuriro y’abagize urubyiruko basaga 500 baturutse mu turere twose tw’Igihugu, intumwa y’Umuryango w’abibumbye (Loni) mu Rwanda, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ‘Never Again’ n’abandi.

JPEG - 336.1 kb
Aba ni abari mu Nteko Ishinga Amategeko bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’amahoro, harimo abayobozi n’urubyiruko (Foto Gisubizo G.)

Mukabarisa akaba yaravuze ko Abanyarwanda ubu basobanukiwe n’agaciro k’amahoro, cyane ko u Rwanda rwagize igihe kinini cyo kuyabura biturutse ku buyobozi bubi, bikanaba intandaro y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko ubu amahoro akaba yarabonetse.

Ku birebana n’intambwe y’aho u Rwanda rugeze ruharanira amahoro, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko asobanura ko ubu u Rwanda rugeze aheza, biturutse ku mahoro n’umutekano kubera ubuyobozi buhari n’ubushake bwa politiki, ibirebana n’amategeko yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko agenga umuryango n’amategeko arengera abana, ubu bakaba baramaze kumenya uburenganzira bwabo.

Mukabarisa yasabye ababyeyi guharanira uburere bwiza bw’abana, gahunda zo gukunda igihugu, hamwe no gukumira no kubarinda amakimbirane n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati “Dufashe urubyiruko gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho, biyubakemo ubumenyi n’ubushobozi bwatuma bihangira akazi no kwigeza ku yandi mahirwe menshi igihugu cyabahaye bagire za kirazira zatuma baca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi’’.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Musenyeri Rucyahana John, hamwe na Fode Ndiaye uhagarariye ‘ONE UN’ mu Rwanda, bombi bagarutse ku gaciro ko guharanira amahoro, ndetse ko kuyabona ari uburenganzira kandi ko nta mahoro nta terambere, kuko byombi byuzuzanya.

Musenyeri Rucyaha ati “Abanyarwanda bafite umwihariko w’ubudasa ku birebana no kumenya agaciro k’amahoro u Rwanda rwamaze igihe rudafite, ariko ubu amahoro arahari abaturage bakesha ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo”.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye utangizwa mu 1981, ukaba warizihijwe ku nshuro ya mbere ku ya 21 Nzeri 1982.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE