2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ingamba zikarishye zo gutera ibiti bivangwa n’imyaka zitezweho umusaruro ku bahinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 09:06:53

 
Share on:
 
Yasuwe:166
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashyamba n’amazi mu Rwanda Ngabonziza Prime, avuga ko hagiye kugaragazwa ingamba n’uburyo buteza imbere ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo gufata neza no kubungabunga ikirere, gufata neza ubutaka no kongera ubuso buriho amashyamba.

JPEG - 239 kb
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashyamba n’amazi mu Rwanda Ngabonziza Prime (Foto Sezibera A)

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zinyuranye mu by’ubuhinzi. Avuga ko ibiti bivangwa n’imyaka bifite akamaro kanini ari na byo byatumye inzego zibifite mu nshingano zicara ngo zishyireho ingamba z’uburyo zituma gutera ibiti bivangwa n’imyaka bihabwa imbaraga zirenze izari ziriho.
Ngabonziza avuga ko muri gahunda y’imbaturabukungu ya 3 irimo gutegurwa bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo bihure n’uburyo igihugu cyifuza ko byaganishwamo.

Avuga ko gutera ibyo biti bizongera ubuso buteyeho amashyamba, bikarumbura ubutaka byongeramo ifumbire, abaturage babikoreshe mu mirimo yabo ya buri munsi.

“Ibiti bivangwa n’imyaka ntibiragera ku mubare wifuzwa, abaturage ntibarabasha kubyumva kandi uko umubare w’abaturage ugenda wiyongera si ko ubuso bw’ubutaka bwiyongera. Hakoreshejwe ibiva muri ibyo biti, ubutaka burushaho gutanga umusaruro mwinshi unatuma imibereho myiza y’abaturage igenda izamuka kubera ibiva muri ibyo biti cyangwa mu myaka iba yahinzwe”.

Ngabonziza avuga ko hari ahantu hanini hadateye amashyamba nko mu ntara y’Iburasirazuba kuko hari inzuri zigera kuri hegitare 10 000 zikenewe guterwaho bene ibyo biti bizizitira ndetse ibindi inka zikabyugamamo.

Dr Mukurarinda Athanase uhagarariye ikigo mpuzamahanga ICRAF mu Rwanda kizwiho gukorana na Leta, avuga ko ibyo biti byitezweho gutanga umusaruro ariko hakiri ikibazo cyo kuba abafite ubutaka buto aribo bitabiriye kubitera kurusha abafite bunini.

Dr Mukurarinda atangaza ko hagamijwe gutera ibyo biti ku kigero cya 85%, hakaba hagiye kugaragazwa igitabo gikubiyemo ingamba zihari buri wese akazimenya, hakagenzurwa ibikorwa bya buri wese ntihagire usubiramo ibyo undi yakoze, hakabaho kumanura ibintu byose bikegerezwa abaturage.

Avuga ko abahinzi bakwiye amahugurwa, bagakoreshwa ingendoshuri aho byakozwe bakareba n’akamaro kabyo ubundi bagahabwa imbuto.

Bisangwa Innocent, ni inzobere mu kurengera ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe muri MINAGRI, avuga ko nka Minisiteri bagiye gushishikariza abahinzi kwitabira gutera ibyo ibiti binyujijwe muri gahunda isanzwe ya “ Twigire muhinzi” n’indi yo kwigira mu murima kugira ngo birusheho gutanga umusaruro kurusha uko yari imeze muri iki gihe.

Avuga ko Minisiteri ishinzwe amashyamba ariyo isanganywe izo nshingano zo guteza ibiti ariko bisaba gukorera hamwe na MINAGRI kuko ariyo yegera abahinzi cyane.
Bisangwa avuga ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka bizongera umusaruro wabonekaga kuko bifite akamaro ko kongera uburumbuke bw’ubutaka, kurwanya isuri no kongera umusaruro mu buhinzi, bikagaburira amatungo n’ibindi.

Avuga ko kuvanga ibyo biti n’imyaka bifite akamaro kurusha kutabishyiramo kuko bigira n’ubudahangarwa mu guhangana n’ibihe bigenda bihindagurika.

Ubuso butwikiriwe n’amashyamba, bubarirwa kuri hegitari zisaga 700 000 zihwanye na 29%, ahangana na 2% ni ho hatwikiriwe n’ibiti bivangwa n’imyaka kugeza ubu.
Mu biti biteganywa guterwa harimo gereveriya, kariyandara, imihumuro, naho mu by’imbuto hari imyembe, ipapayi, amacunga, mandarine n’ibindi.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE