2017-11-24 09:36:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Igihembwe cy’ihinga A 2018 cyatangiranye ingamba zigamije kongera umusaruro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 09:02:51

 
Share on:
 
Yasuwe:272
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo hatangizwaga igihembwe cya mbere cy’ihinga A 2018 mu karere ka Kicukiro, ubuyobozi bwatangarije abahinzi ko hafashwe ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi, by’umwihariko hakarwanywa ibyonnyi byangije umusaruro w’igihembwe gishize.

JPEG - 392.8 kb
Abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Mukunde Angelique mu muhango wo gutera ibigori batangiza igihembwe cy’ihinga A 2018 (Foto; Niyonsenga S)

Bamwe mu bahinzi bitabiriye gahunda yo gutangiza iki gihembwe cy’ihinga batangaza ko nta kibazo na kimwe babona gishobora kuzabangamira umusaruro wabo cyane ko bafite n’abajyanama mu buhinzi ku buryo biteze umusaruro mwinshi kuko uw’ubushize watubijwe na nkongwa idasanzwe yabangirije ibigori.

Namahirwe Saveri yagize ati “Ubuhinzi bwifashe neza muri rusange, gahunda yo guhuza ubutaka yabanje kutugora kuko abantu benshi batabyumvaga ariko ubu iyo gahunda iragenda neza cyane kandi ikomeza kudufasha kwiteza imbere mu buhinzi bwacu. Twizeye ko tuzasarura kuko abayobozi batugira inama kandi icyonnyi na cyo ubu tuzakirwanya hakiri kare.”

Agaruka ku ngamba nshya zizaranga iki gihembwe cy’ihinga mu murenge wa Masaka, Nsabiyumva Damien, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge, yavuze ko kuri ubu bafashe ingamba zo guhangana n’ibyonnyi kugira ngo bitazongera kwibasira ibigori nk’uko byagenze mu gihembwe gishize bikabangiriza umusaruro.

Nsabiyumva yagize ati “Ubu dufite ingamba zikomeye zo guhangana na kiriya cyonnyi nikigaruka, muri izo ngamba harimo ko umuhinzi wese ubu azajya asura umurima we byibura kabiri mu cyumweru kugira ngo aho abona icyonnyi abashe guhita yihutira kukirwanya binyuze mu gutera umuti ndetse no mu kubitoragura biriya byonnyi kuko nabwo ni uburyo twifashshije cyane mu gihembwe gishize, turizera ko kitazanagaruka ariko nikinagaruka tuzakirwanya kandi tugitsinde.”

Icyonnyi kibasiye ibigori mu buhinzi bwo mu Rwanda ni nkongwa itari isanzwe yagaragaye mu mirima, abahinzi bemeza ko iki gikoko cyaryaga ikigori kikakimara aho kugira ngo iki cyonnyi gicike byasabye ko habaho kugitoragura mu mirima kigatwikwa ndetse ibigori bigaragayeho iki cyonnyi biterwa umuti wabugenewe.

Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique, kuri ubu ngo iki gihembwe kitezwemo umusaruro mwinshi muri aka karere k’Umujyi wa Kigali n’ubwo ubutaka buhingwa buri mu mirenge ibiri gusa n’utundi tugali two mu yindi mirenge duke.

Yagize ati “Iki gihembwe cy’ihinga A 2018 ni igihembwe abahinzi bitabira cyane kuko ari n’igihembwe kivamo umusaruro mwinshi, ubushize abahinzi bahuye n’ibyonnyi byitwa nkongwa idasanzwe, ingamba nshya ni ukubikurikirana hakiri kare bagatera imiti ibigori bikizamuka kugira ngo nihabamo amagi y’ibinyugunyugu bibyara iyo nkongwa abashe gupfa.”

Agaruka ku kibazo cy’imvura nayo ijya ibura ikabangamira umusaruro, Mukunde yemeje ko imvura itazaba imbogamizi, agira ati “Mwabonye ko imvura yaguye kare ariko aha ni hafi y’igishanga, dufite abahinzi bamaze kujya muri gahunda ya nkunganire yo kuhira ku buso buto, ibyo kubura kw’imvura na byo turabitegenya ariko iteganyagihe ritwereka ko kugeza mu kwa cumi imvura izaba igwa cyane.”

Muri Kicukiro igihembwe cy’ihinga A 2018 cyatangirijwe mu murenge wa Masaka kuri Site ya Kagese ahahinzwe ibigori kuri hegitari 78, ahateganyijwe ko mu murenge wa Masaka hose hazahingwa ibigori kuri hegitari 544 naho mu karere ka Kicukiro kose hazahingwa ibigori kuri hegitari ibihumbi 1200.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE