2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza:Abikorera bo mu Burasirazuba basabwe kutaba ba nyamwigendaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 08:52:26

 
Share on:
 
Yasuwe:109
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Abikorera bo mu ntara y’Uburasirazuba barasabwa kutaba ba nyamwigendaho, ahubwo bakigira ku bandi ubumenyi bwabafasha kwagura no kunoza ibyo bakora. Ni ubutumwa babugejejweho na Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, ubwo yatangizaga imurikagurisha ry’intara y’Uburasirazuba, ririmo kubera mu karere ka Kayonza.

JPEG - 247.5 kb
Guverineri Mufulukye asura bimwe mu bikorwa biri mu imurikagurisha i Kayonza (Foto Hakizimana Y)

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Mufulukye Fred, yemeza ko imurikagurisha ari amahirwe menshi ku bikorera bo muri iyi ntara.

Yakomeje agira ati “Iri murikagurisha natwe nk’abacuruzi n’abaturage ridusigire uburyo bwo kumenyana, hari abavuye Kayonza.

Hari abavuye za Rulindo, hari abanyamahanga n’abandi baturutse mu bice bitandukanye, uko abantu bavuyeyo ukwiriye kureba ibyo undi yakoze, ukagira icyo wigira ku wundi, haba uko bamamaza, uko bakira abakiriya.

Ni ngombwa ko tuva hano tuhakuye n’ubundi bumenyi, tureke kuba ba nyamwigendaho kuko ubumenyi burarahurwa, ni aha rero dukwiye kubukura.”

Iri murikagurisha ryateguwe n’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Uburasirazuba ku bufatanye n’ubuyobozi bw’intara ndetse n’uturere.Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera Ruzibiza Stephen, nawe yashimye abitabiriye imurikagurisha n’ibikorwa bazanye.

Ati “Ubuhinzi ni ingenzi mu bukungu bw’igihugu, hano nabonye ikintu kijyanye n’ubuhinzi gihari, ndetse ni na byiza bahoze batubwira ko hari ibyambuka umupaka bikajyanwa muri Congo bikinjiza amadovize.

Ababikora mukomeze mubikore neza mushyiremo umwete n’ubushake ahasigaye amafaranga yinjire mu mifuka yacu, ducye, tunezerwe, duse neza”.

Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha bemeza ko hari ibyo babonye bikabatangaza cyane mu buhinzi.Nirere Grace, umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, yagize ati “Nashimishijwe cyane n’abantu bumutsa inanasi ngo bakazohereza hanze, nta bwo nari nzi ko mu ntara yacu hari abantu bakora ibintu nka biriya bakabyohereza mu mahanga.

Hari umugabo ukora imbaho mu rwiri n’ibirere we ubonye ibyo akora uratangara, hari ibitoki byinshi hafi buri sitandi y’akarere nasuye, bamurikaga igitoki kinini bigaragaza ko intara yacu ku buhinzi turi imbere.”

Mu ntara y’Uburasirazuba ni ku nshuro ya 9 hamurikwa ibikorerwa muri iyi ntara, ndetse ngo uko iminsi igenda yigira imbere niko ryitabirwa n’abamurika benshi, dore ko ubu ryitabiriwe n’abasaga 150, bakaba bariyongereyeho 20% ugereranyije n’umwaka ushize.

HAKIZIMANA YUSSUF

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE