2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe gukumira imyubakire y’akajagari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 08:35:55

 
Share on:
 
Yasuwe:144
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage Harerimana Cyriaque, yasabye inzego z’ibanze guhagurukira ikibazo cy’imyubakire yo mu kajagari, bakibutsa abaturage amabwiriza agenga imitunganyirize y’umujyi.

JPEG - 298.3 kb
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Harerimana Cyriaque (ufite mikoro) yakira ibibazo by’abaturage

Mu ruzinduko yagiriye muri aka karere ka Muhanga, Harerimana Cyriaque yafashe umwanya urambuye wo kwakira ibibazo, ibitekerezo, ndetse n’ibisubizo ku babifite.
Mu bibazo yakiriye, bamwe mu baturage bagarutse ku kibazo cy’inzu zasenywe n’ubuyobozi bw’Akarere, ndetse n’izo bashyizeho ikimenyetso kibutsa ko zigomba gusenywa (Toa), aho bagaragazaga ko batishimira gusenyerwa inzu ziba zabatwaye amafaranga bazubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice, yasobanuye ko abaturage basenyerwa baba barahawe amabaruwa ababuza kubaka mu kajagari, ariko bakima amatwi ubuyobozi, bakiyubakira uko bashatse batitaye ku mabwiriza agenga imyubakire muri aka karere.

Yagize ati “Bamwe muri mwe bubaka nijoro, bugacya inzu yuzuye, nta muturage n’umwe twanze guha ibyangombwa byo kubaka, iyo mubisabye mu buryo bukurikije amategeko murabihabwa, kandi turifuza gutunganya uyu mujyi.»

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kandi yavuze ko bari gukora ibarura ry’inzu zubatswe mu kajagari, nyuma yo kumenya umubare wazo n’aho ziherereye, ba nyirazo bakazahabwa ibihano.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikiranira hafi ibijyanye n’imyubakire, umuturage uteje akajagari bakamukumira hakiri kare.

Yakomeje agira ati “Naje kubasura uyu munsi nifuza ko tujya inama yo gutunganya imyubakire, ubuyobozi budufashe kwihutisha igishushanyombonera cy’umujyi, natwe tugiye gukora ibishoboka kugira ngo icyo gishushanyombonera kiboneke mu minsi ya vuba.»

Uyu muyobozi kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu miryango, imiryango ifitanye amakimbirane ikaganirizwa ku buryo bw’umwihariko, ibibazo bigakemurwa hakiri kare bitabaye ngombwa ko abyara ibindi bibazo.

Ibiganiro kandi byabaye umwanya wihariye wo gushimira abaturage uburyo bitabiriye ibikorwa by’amatora by’amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, bashimirwa by’umwihariko ko baranzwe n’ubushishozi, bagatora Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wateje imbere igihugu, ku buryo amahanga asigaye agifatiraho urugero.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE