2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhitira yizeye kwitwara neza mu masiganwa yo mu Bufaransa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 07:20:55

 
Share on:
 
Yasuwe:173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru, Muhitira Felicien bita Magare yizeye ko azitwara neza mu masiganwa mpuzamahanga atandukanye azitabira mu gihugu cy’u Bufaransa.

JPEG - 386.2 kb
Muhitira Felicien wizeye kwitwara neza mu masiganwa yo mu Bufaransa

Mbere y’uko yerekeza mu Bufaransa ku gicamunsi cy’uyu munsi ku wa Kane tariki 21 Nzeri 2017, Muhitira Felicien yatangarije Imvaho Nshya ko kuri ubu imyitozo yakoreye i Kigali ihagije kandi yiteguye kujya guhatana muri aya masiganwa.

Yagize ati “Jyewe nditeguye nta kibazo na kimwe mfite, imyitozo narayikoze ihagije ndumva igisigaye ari ukujya guhatana n’abandi nzagerageza nitware neza”.

Disi Dieudonné wamushakiye aya marushanwa, atangaza ko Muhitira azatangira akina isiganwa mpuzamahanga rya “Le Lion Semi Marathon International 2017” ry’ibilometero 21 (21 Km) rizatangirira i Montbéliard risorezwe i Belfort rikazaba tariki 24 Nzeri 2017.

Mu yandi masiganwa azakina arimo “Charles ville Mézières” (23 km) rizaba tariki 1 Ukwakira 2017, “20 km de Paris” rizaba tariki 8 Ukwakira 2017 akazasoreza mu rya “Marseille-Cassis” (20 km) rikazaba tariki 23 Ukwakira 2017.

Disi Dieudonné yizera ko kuba yarayitwayemo neza ku gihe cye na Magare abashije kubikora byaba byiza cyane kuko icyo aba yifuza ni uko umukino bakina wabanza ukagira icyo ubamarira. Ati “Nibitwara neza bazakuramo amasezerano y’amasosiyete nka Adidas, Nike cyangwa se Puma aho rero bazahita bajya mu rwego rw’abakinnyi bashobora kugira umushahara ku kwezi cyangwa ku cyumweru”.

Muhitira Felicien aherutse kwegukana amarushanwa abiri mpuzamahanga yari yitabiriye arimo “Semi Marathon Marvejols-Mende 2017” yabereye mu Bufaransa ku itariki 23 Nyakanga 2017 ndetse na “Semi Marathon International de Brazzaville 2017” yabereye muri Congo Brazzaville tariki 14 Kanama 2017.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE