2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Marines FC yahize kutazasubira mu makipe arwana no kutamanuka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 07:17:24

 
Share on:
 
Yasuwe:164
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi n’abatoza ba Marines FC baremeza ko iyi kipe itazongera kuza mu makipe yo mu myanya y’inyuma. Iki ni icyerekezo gishya cya komite iyobowe na Col Rusanganwa Deo, Perezida wa Marines FC kuva muri Nyakanga 2017 n’abatoza bashya bayobowe na Yves Rwasamanzi wageze muri iyi muri Kanama 217 asimbuye Nduhirabandi Abdoulkarim “Coka” wari umaze imyaka 18 atoza iyi kipe.

JPEG - 253 kb
Rwasamanzi Yves wizeza ko Marines FC umwaka w’imikino 2017-2018 itazarwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri

Rwasamanzi ukiri mushya agaragaza ko ubu hagiye kwandikwa amateka mashya hakibagirana ibihe byo guhora barwana no kutamanuka byari bimaze imyaka 18.

Rwasamanzi avuga ko Marines FC igiye kuba ikipe ifite igitinyiro imbere y’andi makipe. Ati ’’Ntabwo dushaka igitutu cyo kurwanira kutamanuka mu mikino ya nyuma. Tugomba kuba ikipe itsinda amakipe yose, ntitube ikipe iza imbere y’amakipe yose na yo ubwayo yisuzuguye. Iyi kipe yifuza kugera kure kandi byose bisaba gukora dushyize hamwe n’ubuyobozi n’abakinnyi kandi ubushake mbona abayobozi n’abakinnyi bafite tuzabigeraho’’.

Mu buyobozi bwa Marines FC bo batangarije Imvaho Nshya ko umuhigo wa mbere ari ukuzamura abana ariko abagera kuri 60% bakomoka i Rubavu. Col Rusanganwa Deo asanga Rwasamanzi azaharanira kubaka izina rye muri Marines FC akazabigeraho yubaka igitinyiro cyayo.

Yagize ati “Icyerekezo narakibabwiye kenshi ni ugukina umupira mwiza ariko unafite intego yo kuzamura abana b’Abanyarwanda. Iyo ukina umupira mwiza na we uba uri mu myanya myiza. Singiye kukubwira ngo ndashaka umwanya wa gatatu, uwa kane ariko bizagenda bitangira buhoro buhoro”.

Yakomeje agira ati “Ntituzongera kujya muri ya myanya. Icya mbere umutoza muramuzi, sinibaza ko ari wa mutoza wakwemera kuba uwa nyuma. Ibyo ari byo byose ni umutoza ufite ubunararibonye n’abakinnyi afite ndibaza ko bazamugeza mu myanya myiza’’.

Muri rusange, Marines FC ifite intego 4 zirimo kubaka umupira ushingiye ku banyarwanda, guha amahirwe abafite impano, kuba irerero ry’igihugu no guha ibyishimo Abanyarwanda.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE