2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu Rwanda kugerageza urukingo rwa SIDA bigeze ku cyiciro cya kabiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 07:12:57

 
Share on:
 
Yasuwe:128
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Dr Karita Etienne, umuganga akaba n’Umuyobozi w’umushinga ukora ubushakashatsi ku cyorezo cya Sida mu Rwanda, “Projet San Francisco” yatangaje ko ubushakashatsi ku rukingo rw’icyorezo cya Sida bumaze imyaka igera kuri 12 bukorwa ariko hari intambwe isigaye kugeragerezwaho amahirwe kandi intambwe ya mbere yarwo hari icyo yagaragaje.

JPEG - 155.4 kb
Dr Karita Etienne, Umuyobozi w’Umushinga San Francisco mu Rwanda (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, ku wa 20 Nzeri 2017, hasozwa inama imaze iminsi ibiri i Kigali, ihurije hamwe abashakashatsi ku rwego mpuzamahanga bo ku mugabane wa Afurika, Asia, Amerika n’u Burayi, barebera hamwe intera ubushakashatsi kuri icyo cyorezo bugezeho mu bigo bitandukanye ku isi bikora ubushakashatsi ku rukingo rwa Sida.

JPEG - 306.7 kb
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba mu nama yahuje abashakashatsi bo mu bigo mpuzamahanga ku rukingo rwa Sida (Foto James R)

Avuga ko gushaka urukingo rwa SIDA bidakorwa mu gihe gito kuko habanza gukorwa umuti ukekwaho kuba urukingo, hagakurikiraho ibindi byiciro byinshi.

Ati “Icyiciro cya mbere ni ugupima urwo rukingo ku bantu bake, ni ukuva hagati ya 20 na 50 hagamijwe cyane cyane kureba niba urwo rukingo nta ngaruka mbi rushobora gutera mu mubiri w’umuntu. Ikindi ni ukureba umubiri w’umuntu ushobora gukora abasirikare bashobora kurwanya virusi itera Sida.”

Dr Karita yasobanuriye abanyamakuru ko mu Rwanda kugeza ubu harangijwe ubushakashatsi butanu, hagati y’umwaka wa 2005 na 2007, hongera gukorwa izindi nkingo uko zagiye ziboneka.

Ati “Nk’urukingo turimo kugerageza ubu ruri mu cyiciro cya mbere, ariko tumaze kubona neza ko urwo rukingo muri laboratwari upimye amaraso y’umuntu waruteye umubiri ukora abasirikare bashobora kurinda umuntu kwandura.

Icyiciro kigiye gukurikiraho ni ukuzarugerageza noneho mu bantu bashobora kuba bagira ibyago byo kwandura virusi itera Sida kurusha abandi, cyane cyane abo bantu ni ba bandi bagira imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi cyane.”

Yakomeje avuga ko abantu bakorana n’icyo kigo cya San Francisco mu gushaka urukingo bashaka ko bazajya kugeragereza urwo rukingo mu bihugu birimo umubare w’abantu bakora imibonano mpuzabitsina ku kigero cyo hejuru, nk’uburaya cyane mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo, birimo Zambia n’ibindi.

Ati “Kuko hariya ubwandu bwa Sida burakwirakwira cyane kurusha mu bindi bihugu, hano mu Rwanda ufashe nk’umwaka umwe, abantu bandura virusi itera Sida bari munsi y’umwe ku ijana; nko muri Afurika y’Epfo usanga hagati y’abantu bane na batanu ku ijana buri mwaka bandura.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko urukingo ruramutse rubonetse ari cyo gisubizo cyiza.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE