2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubwiyunge bwagezweho burenze uko twabitekerezaga-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 05:54:00

 
Share on:
 
Yasuwe:180
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho yitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Perezida Paul Kagame mu kiganiro cyiswe “Ikiganiro na Paul Kagame” yagarutse ku mibanire y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko aho ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugeze birenze uko byatekerezwaga.

JPEG - 178 kb
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yatanze yagarutse ku bwiyunge bw’Abanyarwanda, Demokarasi ndetse n’ububanyi n’amahanga

Muri iki kiganiro, Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango Mpuzamahanga nta cyo wakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Guverinoma yari iriho yakoreshaga radiyo ikangurira abaturage kwica abandi, inababwira abagomba kwicwa.

Ati “Aya mabwiriza n’ubwicanyi byarakomeje bimara amezi. Bavugaga ko ari uburerenganzira bwo kuvuga, maze basaba amadolari y’Amerika ibihumbi 200 ngo bafunge radiyo.”

Muri iki kiganiro, Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’ubwo byagenze gutyo, kuri ubu Abanyarwanda, abiciwe n’ababahigaga babanye neza, bahuje umwuka wo gushakira hamwe uko ibyabaye mu gihe cyashize bitazasubira. Ati “Ubwiyunge bwabayeho birenze uko twabitekerezaga.”

Ku bibazo yabajijwe, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yavuze ko atayoboye urugamba rwo kubohora igihugu agamije kuba Perezida, ahubwo ko yarwaniraga uburenganzira bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Nta bwo narwaniye kuba Perezida w’Igihugu cyanjye, byaje bintunguye. Narwaniraga uburenganzira...” Akaba yaravuze ko ashaka gukorera Abanyarwanda mu buryo bwose bwiza bakorerwamo, ati “Ni yo mpamvu ndi hano.”

Perezida Kagame yavuze no ku bukungu bw’u Rwanda, ibyo u Rwanda rwagezeho n’icyerekezo cyarwo, ati “Twagize icyerekezo gisobanutse cy’igihugu cyacu, kuva mu 2000 kugera mu 2020, uko twagendaga dushora mu baturage bacu.”

Akaba yaravuze ko hatoranyijwe inzego z’ibanze zari ngombwa gushorwamo mu buzima bw’Abanyarwanda kugira ngo bashobore kubaho mu buzima bwiza, nk’uburezi, ubuzima n’umutekano, hakorwa ibishoboka kugeza Abanyarwanda aho bagomba kuba bari.

Ku bijyanye n’amahanga, Perezida Kagame yavuze kuri MONUSCO, ari zo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze igihe kinini muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, avuga ko ari ikintu cyakunze kubazwa cyane, ingabo 20 000 zitangwaho amamiliyari. Ati “Twaganiraga na LONI tuvuga tuti, ayo mafaranga iyo muyakoresha mu gufasha Abanyekongo, ni bwo mwari kuba mugize neza.”

Iyo Nteko y’Umuryango w’Abibumbye Umukuru w’Igihugu yitabiriye, iba buri mwaka, abakuru b’ibihugu ku isi bihurira muri uyu muryango bagahurira ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bakaganira ku bibazo byugarije isi n’uko byakemurwa.

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE