2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yasabye LONI gufata abantu kimwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 06:40:44

 
Share on:
 
Yasuwe:165
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango w’Abibumbye (Loni) ukwiye gufata abantu kimwe kuko ari bwo uzaba ari umuryango ukora neza kandi wiyubashye, cyane ko nta cyo wabuze.

JPEG - 216.3 kb
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yabereye ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Ibyo Perezida Paul Kagame yabivugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ejo hashize ku wa 20 Nzeri 2017 mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye.

Umukuru w’Igihugu yasabye Loni kujya ifata abantu kimwe, yibutsa abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ingamba n’icyarushaho kunozwa mu birebana no kuvugurura imikorere y’uyu muryango.

Perezida Kagame akaba yarashimye ibimaze gukorwa n’Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres, avuga ko akwiye gushyigikirwa kugira ngo Loni irusheho gukora neza, kugera ku nshingano zayo no kugaragaza impinduka.

JPEG - 278 kb
Perezida Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

Ati “Amavugurura nta bwo ari igikorwa cyaba umunsi nko gusigiriza hejuru ngo bibe birangiye, ahubwo ni ikibazo cy’imyumvire irebana no guhozaho. Abantu bagerageza guhindura imikorere mu byo bakora. Yego hari ibyiza bimaze gukorwa na AU na Loni kandi u Rwanda rwarabyishimiye rurabashyigikiye cyane.”

Kagame yakomeje avuga ku bufatanye hagati ya AU na LONI, ati “Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’Umuryango w’Abibumbye ni abafatanyabikorwa beza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kandi u Rwanda rwishimiye kuba rufite ingabo zibarirwa mu bikorwa by’iyi miryango yombi.

Dushobora gukora byinshi birenzeho kandi byiza. Duhuje intego, yo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye ndetse n’intego z’Afurika za 2063, dukomeza kongerera abagore imbaraga.”

Perezida Paul Kagame akaba yaravuze ko ubufatanye buzafasha mu kugeza abantu ku muyoboro mugari w’itumanaho, uhuza abantu mu bumenyi n’ubukungu.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE