2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Jeannette Kagame yasangije amahanga uko u Rwanda ruhashya ubwandu bushya bwa Sida

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 06:34:48

 
Share on:
 
Yasuwe:180
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Madamu Jeannette Kagame i New York ku cyicaro cy’Umurango w’Abibumbye (ONU) yagaragarije isi intera u Rwanda rugezeho mu kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, haherewe ku kurinda abana bavuka ku babyeyi bafite iyo virusi.
Ni igihe hateranaga inama y’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika rirwanya Sida, OAFLA.

JPEG - 264 kb
Madamu Jeannette Kagame (ibumoso) na Perezida wa OAFLA, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Roman Tesfaye, bari mu nama ya OAFLA, mu nteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye

Jeannette Kagame yavuze ko kuva na kera iki cyorezo cyashegeshe abakuru ku mubare munini, na n’ubu kibasira urungano rw’abagore n‘abagabo ku mugabane wa Afurika.

Yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye gahunda ya PMTCT yo gufasha kwita ku babyeyi bakibyara bafite ubwandu.

Ati “Kugeza ubu muri 2017, serivisi za gahunda ya PMTCT ziboneka ku kigero cya 96% mu mavuriro yose yo mu Rwanda. Bituma ababyeyi 343 438 batwite bapimwa virusi itera Sida, muri bo 0.7% basanzwe bafite ubwandu, bavuye ku 0,9% mu mwaka ushize.”

PMTCT yatumye ikigero cy’ubwandu bushya mu bana kigabanuka kiva ku 10.8% mu myaka 8 ishize, kigera kuri 1.8% muri 2016 na 1.5 uyu mwaka.

Yavuze ko imbaraga z’ubumwe bw’abatuye Afurika zigomba gushyirwa mu buzima, imibereho myiza y’urubyiruko rw’abawutuye no mu nzego zose bireba hitabwa ku cyerekezo cyo kurandura ubwandu bushya mu mwaka wa 2020.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE