2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kamanyola: Iperereza kuri Monusco na FARDC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 12:30:13

 
Share on:
 
Yasuwe:232
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe impunzi z’Abarundi zari mu nkambi ya Kamanyola mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC) 37 bakahasiga ubuzima abarenga 100 bagakomereka mu cyumweru gishize, hafashwe icyemezo cyo gukora iperereza kuri FARDC, ingabo za Leta ya Kinshasa bagize uruhare muri ubwo bwicanyi no kuri Monusco, ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo gucunga amahoro y’abaturage muri kiriya gihugu baregwa kudatabara abari mu kaga.

JPEG - 256.8 kb
Aba ni bamwe mu ngabo za Loni, Monusco zari mu butumwa bwo gucunga amahoro mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka wa 2013 (Foto Reuters)

Gukora iperereza kuri FARDC (Forces armées de la République démocratique du Congo) no kuri Monusco, nk’uko bitangazwa na Radio Mpuzamahnga y’u Bufaransa(RFI), byagarutsweho ku wa Mbere w’iki cyumweru ubwo David Gressly umuyobozi wungirije w’ingabo z’Umuryango w’abibumbye zikorera muri Kongo yageraga i Kamanyola, mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango y’impunzi z’Abarundi yiciwe ababo bagera kuri 37.

Impunzi zagaragarije uyu muyobozi ko abasirikare ba Monusco bakomoka mu gihugu cya Pakistan bakorera hafi y’inkambi ya Kamanyola ngo batinze kubatabara ubwo ingabo za Leta ya Kongo na polisi babarasaga ku wa Gatanu 15 Nzeri. Gressly yagize ati “Mu gihe kitarambiranye, tugiye gukora iperereza ku basirikare bacu bari i Kamanyola, kugira ngo tumenye niba koko baratatiye igihango cyo kugoboka abicwaga kandi bamenye akaga barimo”.

RFI itangaza ko Abasirikare b’Abanyapakistani ngo batangaza ko ngo batabariye ku gihe kuko ngo amasasu yatangiye kuvuga saa kumi n’iminota 45. Ako kanya ngo bahise bitegura vuba bishoboka baratabara.

Impunzi zigira ziti “Rwose ingabo za Monusco zaradutereranye kuko amasasu ya mbere y’abasirikare ba Leta ya DRC yatangiye hagati ya saa cyenda na saa cyenda n’iminota 30. Abasirikare b’Abanyapakistani batugezeho saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itatu, ijoro ritangiye kugwa”.

Abatangabuhamya bandi badafite aho babogamiye, barimo n’umwe mu basirikare ba Leta ya Kongo-Kinshasa wari mu kazi kure ho buke y’ahabereye ubwicanyi, batangaje ko amasasu ya mbere yumvikanye mbere ya saa kumi.

Ati “Bishoboke ko ingabo za Monusco zumvise amasasu ariko zibanza gutinya guhita zigenda, zitegereza ko imvururu zigabanya umurego babona gutabara”.

Inkambi y’ingabo za Loni ngo yari kuri metero 450 y’ahabereye ubwo bwicanyi ku biro bya ANR, Serivisi y’igihugu cya Kongo ishinzwe ubutasi muri ako gace. Icyakora igihe cyose bahagereye, ngo bahise batangira gukora ubutabazi bw’ibanze bwo kuvura abari bakomeretse no kubohereza mu bitaro by’i Bukavu.

Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC na bwo ngo bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza ku basirikare bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abarundi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Guverinoma ya DRC ariko yatangaje ko intandaro y’ubwo bwicanyi ngo ari imyigaragambyo yakozwe n’impunzi z’Abarundi zashatse kubohoza ku ngufu bene wabo 2 bari batawe muri yombi na serivisi ya ANR, mu rwego rwo kubakoraho ankenti ku byaha baregwaga byo gucura intwaro mu nkambi kandi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE