2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Priscillah ateganya kuzaza gutaramira abafana be

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 08:26:34

 
Share on:
 
Yasuwe:180
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuratwa Priscillah uzwi muri muzika nyarwanda nka Princess Priscillah uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko akomeje gutegura urugendo rwo kuzaza gutaramira abafana be abamurikira Alubumu arimo gusoza.

JPEG - 208.4 kb
Princess Priscillah uba muri Amerika

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’Imvaho Nshya, Princess Priscillah yavuze ko atari yemeza igihe nyacyo azaziraho ngo gusa akomeje gutegura urugendo ruzamuzana mu Rwanda.

Yagize ati “Kuza nkomeje kubitegura ariko ntabwo ndemeza igihe nzazira”.
N’ubwo azaba aje gusuhuza umuryango we ndetse n’inshuti, yavuze ko icyo ashyize imbere cyane ari ukuzataramira abantu abamurikira Alubumu ye.

Umuhanzikazi Priscillah yavuze ko yamaze gusoza Alubumu ye y’indirimbo 10 ngo kandi mu buryo bw’amajwi indirimbo zose zakozwe na Lick Lick. Avuga kandi ko yifuza ko iyo Alubumu izasohoka indirimbo zose zikorewe amashusho.

Uko Alubumu izitwa n’igihe azayimurikira, yavuze ko atarabyemeza ngo bizamenyana mu gihe cya vuba.

Ku ya 18 Nzeri 2017 kandi Princess Priscillah yasohoye indirimbo nshya yitwa “Biremewe” na yo izaba iri kuri iyo Alubumu.

Princess Priscillah yamenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Icyo mbarusha”, “Nka Paradizo”, “Ntacyadutanya”, “Nkeneye umukunzi” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE