2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Samputu na Chameleone bavuze ku rukundo rw’ifaranga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 08:21:25

 
Share on:
 
Yasuwe:112
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanzi Jean Paul Samputu yatangarije Imvaho Nshya ko indirimbo yakoranye na Jose Chameleone yitwa “True love” ivuga ku kuntu abantu baba bagomba gukundana urukundo nyarwo rudashingiye ku mafaranga.

JPEG - 258.3 kb
Chameleone ( Uwa mbere ibumoso) na Samputu (Uwa mbere iburyo) bari aho bakoreye indirimbo

Samputu avuga ko guhimba iyo ndirimbo bahereye ku kuntu muri iki gihe bamwe bakunda abandi kuko babakurikiyeho amafaranga kandi bidakwiye.

Yagize ati “Indirimbo yacu irimo ubutumwa bw’urukundo. Ahanini turamagana gukunda amafaranga kurusha gukunda mugenzi wawe kuko ni byo byeze ubu”.

Jean Paul Samputu akoranye indirimbo na Jose Chameleone nyuma y’uko yari yaratangaje ko ari icyifuzo yari amaranye igihe kinini.

Indirimbo yitwa “Nimuze tubyine”, “Ampora ku mutima” ni zimwe mu ndirimbo Jean Paul Samputu yamenyekaniyeho. Chameleone we azwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Badilisha”, “Shida za dunia”, “Jamila” n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE