2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kayonza: Ababyeyi bishyigikiye gahunda yo gukundisha abana b’abakobwa umupira w’amaguru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 07:20:25

 
Share on:
 
Yasuwe:67
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017 ni bwo hatangijwe gahunda yo gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru mu mushinga wa FIFA “Live Your Goals” mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

JPEG - 423.2 kb
Nyuma y’imyitozo, abana b’abakobwa bo mu Karere ka Kayonza bagaragaje ibyishimo (Foto Bugingo F)

Iyi gahunda yabereye ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Shyogo mu Murenge wa Nyamirama ahari hateraniye abana b’abakobwa bagera kuri 200 bari baturutse mu bigo 4 ari byo EP Nyamirama, EP Gikaya, EP Shyogo na PEPUD.

JPEG - 161.6 kb
Umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Rwemalika Felecite aganira n’abana ubwo bari basoje imyitozo (Foto Bugingo F)

Aba bana nk’uko byagiye bikorwa ahandi bahabwa imyitozo 10 itandukanye y’ibanze mu rwego rwo kubakundisha gukina umupira w’amaguru.

JPEG - 150.1 kb
Umujyanama mu bya Tekinike ushinzwe Intara y’i Burasirazuba, Nsengiyumva Francois yereka abana uburyo batera umupira (Foto Bugingo F)

Bitandukanye n’ahandi i Kayonza hagaragaye umwana wari waherekejwe n’umubyeyi we avuye mu murenge wa Gahini. Mugiraneza Jean de Dieu yatangaje ko yabonye iki gikorwa yumva arabikunze agira umwete wo kuzana umwana we kuko iyo ari kumwe n’abandi abona akunze gukina umupira w’amaguru.

Mugiraneza yatangaje ko nk’ababyeyi iyi gahunda bayishimiye kandi ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo bakangurire abana b’abakobwa gukora siporo no gukina umupira w’amaguru by’umwihariko.

JPEG - 160.7 kb
Ubwo abana bakoreshwaga imyitozo yo gukinisha umutwe

Uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 13, Irasubiza Annet yavuze ko yabyumvise bikamushimisha ariko abo mu rugo bakamuca intege. Ati “Numvaga mbishaka kuko byamfasha kumenya gukina umupira w’amaguru kuko ndawukunda”. Irasubiza yakomeje avuga ko akurikirana umupira w’amaguru cyane kuko akunda ikipe ya Rayon Sports.

Umujyanama mu bya tekinike wa FERWAFA akaba ashinzwe Intara y’Iburasirazuba, Nsengiyumva François yatangaje ko nyuma yo gutangiza iki gikorwa bazakomereza no mu bindi bigo hari ibikoresho basigiwe. Yemeje ko iyi gahunda ya “Live Your Goals” nyuma yo kuyitangiza babona yaratanze umusaruro kuko byatumye abakobwa batinyuka n’ababyeyi na bo bahindura imyumvire ku buryo ubu i Burasirazuba havutse amakipe menshi ari no gukina icyiciro cya kabiri.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE