2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Abiga ubukerarugendo muri za Kaminuza bahuguriwe kwita kuri parike y’ibirunga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 06:58:11

 
Share on:
 
Yasuwe:101
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukerarugendo muri za kaminuza zitandukanye, barasabwa kwihatira kugira amakuru ahagije ku rusobe rw’ibinyabuzima byo muri parike y’ibirunga, ndetse bakamenya akamaro bifitiye igihugu, bikabafasha kurushaho kubibungabunga.

JPEG - 261.9 kb
Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukerarugendo bungurana ibitekerezo ku buryo parike y’ibirunga yarushaho kubungabungwa

Ubwo abanyeshuri biga muri Kaminuza zo mu Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Uganda bahuriraga mu karere ka Rubavu baganira ku ngamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byo muri Parike y’ibirunga, bemeranyije ko kugira amakuru ahagije kuri uru rusobe rw’ibinyabuzima bizabafasha kurushaho kubibungabunga.

Ubuyobozi bw’umuryango uhuza u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu guteza imbere umutungo kamere n’ubukerarugendo ku nyungu z’abaturage baturiye ibirunga, buvuga abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli bagomba kugira ubumenyi buhagije buzabafasha kugira uruhare mu kurinda inyamaswa zo mu birunga n’ubusugire bwazo.

Umuyobozi w’uyu muryango Dr Mwamba Kibasudji, yagize ati “Kuri ubu turi gushyira imbaraga mu kwigisha no guhugura abanyeshuri biga ibijyanye n’ubukerarugendo mu rwego rwo kubafasha kwiga ibyo bumva kandi bafitiye amakuru ahagije.

Tumaze kuganiriza abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bikora ku birunga ku buryo bakomeza kwita ku nyamaswa, n’uburyo bagira uruhare mu gukangurira abo bazahura nabo ibyiza byo mu birunga kuko ni ko kazi bazakora igihe kinini, kandi bizakomeza.”

Akomeza avuga ko kuzana abanyeshuri ba kaminuza zo mu bindi bihugu binabafasha ku kwigira kubyo u Rwanda rumaze kugeraho, aho ubukerarugendo bumaze gutera imbere ku buryo bushobora kubera abandi isomo.

Aline Uwase, umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’ubukerarugendo b’ubucuruzi yo mu Rwanda, avuga ko kuba harashyizweho gahunda yo kubigisha ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima biri mu birunga ari ikintu cy’ingenzi kizakomeza kubafasha, kuko byunganira ibyo biga mu ishuri.

Yagize ati “Mu byo twiga hari ibyo tumenya ariko hari n’ibyo usanga ari ubumenyi umuntu agomba kwishakishiriza, rero kubiduhugurira ni ibintu byiza kandi bigenda bidufasha.

Twahisemo kwiga ubukerarugendo, rero uruhare rwacu mu kurwanya ko inyamaswa zakomeza kwangizwa, kurwanya ko ubuso bwa parike bwakomeza guturwaho, cyane ko buriya twiyemeje kuzabaho ubuzima turi kumwe n’inyamaswa n’ibyiza bitatse u Rwanda by’umwihariko, kutwungura ubumenyi bidufasha kurushaho gusobanukirwa.”

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE