2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Muri 2020 mu mujyi wa Rusizi hazaba hari amahoteli ashobora kwakira abantu 10.000

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 06:54:25

 
Share on:
 
Yasuwe:252
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Mu gihe bigaragara ko iyo abantu baziye rimwe ari benshi mu mujyi wa Rusizi bagira ikibazo cyo kubona aho barara heza kubera kubura amahoteli ahagije, ubuyobozi bw’aka karere buremeza ko muri 2020 aka karere kazaba gashobora kwakira mu mahoteli ahari abashyitsi 10.000.

JPEG - 251.5 kb
Imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Rusizi (Foto Bahuwiyongera S)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem, yavuze ko akurikije amahoteli azamuka muri uyu mujyi n’urwego ariho, akaza asanga n’andi yari ahari agenda avugururwa agahabwa imbaraga zo kwakira abantu benshi, nta kabuza amahoteli afite icyerekezo agiye kwiyongera mu mujyi wa Rusizi.

Avuga ko muri iyi minsi harimo kuzamukira rimwe amahoteli ageze muri 6 kandi ari ku rwego rushimishije, akiyongeraho ayari ahari arimo kuvugururwa ngo ajyane n’igihe, n’abandi bashoramari barimo gusaba kubaka andi, bitanga icyizere ko uyu mujyi wunganira umujyi wa Kigali, ukaba n’igicumbi cy’ubukerarugendo, mu bihe biri imbere uzaba ugendwa cyane kandi ibibazo biboneka ubu mu mahoteli ahari bitazaba bikiri ho.

Yagize ati “Amahoteli yacu kugeza ubu anengwa ubuke no kudatanga serivisi ziri ku rwego rwo hejuru, ariko turabizeza ko mu myaka mike iri imbere, bitarenga mu mwaka wa 2020 nibura abashyitsi bagera ku 10.000 binjiriye rimwe, nk’igihe Umukuru w’igihugu yadusuye cyangwa habaye ikindi gituma twakira abantu benshi, tuzaba dushobora kubakira kandi bagahabwa serivisi ziri ku rwego rukenewe.”

Yasabye abashoramari cyane cyane abavuka muri aka karere kureba kure ntibatangwe kuri aya mahirwe agenda abegera, bagashora imari mu mahoteli agakomeza kubakwa ari ku rwego ruhanitse rwo kwakira abashyitsi na ba mukerarugendo bakomeye, bakazaba bashobora kubona serivisi bifuza zose kuruta uko biri ubu.

Avuga ko amahoteli yubakwa ubu muri uyu mujyi namara kuzura amenshi azaba ari ku rwego rw’inyenyeri 3, andi ku rw’ebyiri n’ayisumbuyeho n’ari munsi yayo bitewe n’urwego rw’abazaba bayagana.

Bamwe mu bagenda uyu mujyi barara mu mahoteli ahari, binubira ko hari ibyo batabona byiza bifuzaga, nk’aho kogera heza, amafunguro ari ku rwego bashaka, abakira abashyitsi babyize, n’ibindi ngo bitaratungana, bakizera ko ubwo ubuyobozi bubishishikariye n’abashoramari bakaba babyumva imvugo izaba ingiro, utembereye muri uyu mujyi akakirwa mu rwego ruhuye n’urwo ariho.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE