2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Ingabo zaguriye mituweli abaturage 67

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 06:38:37

 
Share on:
 
Yasuwe:189
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu karere ka Kicukiro zageneye mituweli 67 abaturage baho, bo mu murenge wa Gahanga, Akagali ka Karembure zinaboneraho kubashishikariza gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano.

JPEG - 402.5 kb
Lt Col Safari Alphonse ashyikiriza mituweli umucekuru Nyiransabimana Mariya (Foto; Niyonsenga S)

Nk’uko byasobanuwe na Lt. Col. Safari Alphonse uhagarariye ingabo mu karere ka Kicukiro, igitekerezo cyo kugurira abaturage mituweli bagitekerejeho mu rwego rwo gukomeza gufasha igihugu mu iterambere hirindwa icyahungabanya ubuzima bw’abaturage cyane ko biri no mu nshingano z’ingabo z’igihugu.

Lt Safari yagize ati “Ubusugire bw’igihugu n’iterambere ni ibintu bidasigana, nyuma y’uko dushinzwe umutekano, tugira n’uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, dushaka imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Bamwe mu baturage bahawe izi mituweli batangaje ko ari igikorwa cy’ubugiraneza bagiriwe n’ingabo z’igihugu.

Umukecuru witwa Nyiransabimana Mariya kuri ubu wavunitse akaboko atangaza ko kuri ubu agiye guhita ajya kwivuza kuko yari yaraheranwe n’ubu burwayi. Yagize ati “Mituweli n’ubushize nari nayihawe na FPR nabo bamfasha kuko ntishoboye, iyo banyishyuriye yararangiye, ejo bundi ndavunika ubu maze ukwezi narabuze uko nivuza ariko ubu Imana ibahe umugisha kuko bampaye mituweli ndazinduka njya kwa muganga.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yasabye abo baturage gukomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi ndetse bakitabira na gahunda za Leta zirimo n’izigamije kubateza imbere.

Busabizwa yagize ati “Umuvuduko w’iterambere dufite tuwongere kugira ngo dukomeze guteza imbere igihugu cyacu, nk’uko gahunda y’Umujyi ibisaba niba tuvuga ngo isuku, umutekano n’umurimo unoze mureke tubyiteho, dukomeze guharanira gusukura umujyi wacu natwe tutiretse. Umutekano na wo nk’uko ingabo zibidusabye tubigire intego buri wese abe ijisho rya mugenzi we ndetse aho umuntu wese akora aharanire gutanga serivise nziza”

Nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu, Mukunde Angelique, kugeza ubu aka karere kageze ku kigero cya 65% mu gutanga mituweli ariko harakomeza ubukangurambaga bugamije kuzamura uyu mubare kugira ngo aka karere kazisubize umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu nk’uko ari ko kari gasanganwe uyu mwanya mu mwaka wa mituweli ushize. Abaturage 67 ingabo zaguriye mituweli baturuka mu miryango 17 yose yo mu kagari ka Karembure.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE