2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyuma ya 1994 u Rwanda rwishatsemo imbaraga– Jeannette Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 06:32:31

 
Share on:
 
Yasuwe:63
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Madamu Jeannette Kagame avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bakusanyije imbaraga, kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho, no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

JPEG - 316 kb
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye inama

Madamu Jeannette Kagame yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho we n’abandi bafasha b’abakuru b’ibihugu barimo n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye mu nama mpuzamahanga yiswe “Global hope coalition”.

Akaba yaravuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyarwanda bakusanyije imbaraga zabo zose kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho, dore ko igihugu cyasaga n’icyasenyutse burundu.

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye abari muri iryo huriro amateka akomeye yaranze u Rwanda mu myaka isaga 23 ishize, aho yavuze ko Abanyarwanda barenga miliyoni bishwe, abagore bageze kuri miliyoni bafashwe ku ngufu, ndetse benshi banduzwa agakoko gatera sida, Jenoside yasize abapfakazi babarirwa mu bihumbi n’imfubyi, n’ibindi bibazo byinshi kuko benshi bari barahunze n’igihugu.

Ati “Ibi ndabivuga kuko mbigomba abarokotse Jenoside benshi muri bo batinyuka kwatura bakavuga ibyababayeho kuko bumva ko ari abavandimwe ba hafi gusa.”

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE