2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

1500 bamaze kwizigamira Frw 1 460 307 000 mu ‘Iterambere Fund’

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 06:28:25

 
Share on:
 
Yasuwe:230
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ibigega by’umugabane ku ishoramari (RNIT), Gashugi André, mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko Abanyarwanda 1500 bamaze kwizigamira by’igihe kirekire amafaranga y’u Rwanda 1 460 307 000 mu kigega “Iterambere Fund” mu buryo bugamije ishoramari.

JPEG - 206.9 kb
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo RNIT, André Gashugi, avuga ko ubwizigame bw’Abanyarwanda mu kigaga bashyiriweho bugenda buzamuka (Foto James R)

Gashugi yavuze ko muri rusange imyumvire y’Abanyarwanda imaze gutera imbere mu kwizigamira mu buryo bw’ishoramari, akizeza abanyamigabane b’ikigega ko imigabane yabo icunzwe neza mu buryo bubyara inyungu.

Kugeza ubu Abanyarwanda 1500 bamaze kwizigamira amafaranga y’u Rwanda 1 460 307 000 mu kigega “Iterambere Fund” cyashyizweho na RNIT, kandi umugabane ku bizagamira ugenda uzamuka.

Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19 Nzeri 2017, umugabane umwe ku bizigamiye mu kigega ‘Iterambere Fund’ wari ugeze ku mafaranga y’u Rwanda 109,17 uvuye ku mafaranga 100 y’u Rwanda kuva iki kigega cyatangira kuzigamira abanyamigabane bacyo tariki 12 Nyakanga 2016.

Iterambere ry’abizigamye mu kigega rigaragaza ko mu Gushyingo 2016 ubwo hashyirwaga hanze uko imigabane ihagaze mu igurisha rya mbere ry’imigabane, ikigega cyari kimaze kugeramo Frw 1 046 092 986 ku bwizigame bw’abashoramari 920.

Umuyobozi Mukuru wa RNIT yasabye Abanyarwanda muri rusange kwibuka ko kwizigamira bidasaba ubushobozi buhanitse kuko umugabane umwe ugurwa amafaranga y’u Rwanda 2 000, ahubwo bihera ku bushobozi buke ufite ako kanya ukaba wabwongera uko ugenda utera imbere, byaba ku muhinzi cyangwa ku mukozi ukorera umushahara.

Aha, Gashugi yagize ati “Uri nk’umuntu ufite umushahara uhoraho cyangwa uza rimwe na rimwe ushobora gusaba banki yawe cyangwa umukoresha wawe akajya akuvanaho amafaranga runaka akayashyira mu kigega kugira ngo ukomeze wiyongerere uburyo bwawe bwo kwizigamira.

Abahinzi muzi ko rimwe na rimwe bagira ibihe byo gusarura, kugurisha ibyo basaruye n’ibindi. Muri biriya bihe by’isarura no kugurisha bagombye kujya bafata amafaranga runaka mu byo yagurishije ku giti cyabo bakayashyira ku ruhande kugira ngo biteganyirize ejo hazabe heza.”

Gashugi yakomeje asobanura zimwe mu mpamvu zituma Abanyarwanda bizigamira mu kigega Leta yashyizeho zirimo kuba amafaranga acunzwe neza, abyazwa inyungu idahomba, urwunguko n’ibindi.

Ati “Agomba kwibaza ibintu bitatu, ese amafaranga yanjye aho nyashyize afite umutekano, urwunguko rwayo ugereranyije n’ahandi rumeze gute, nshatse kugurisha imigabane yanjye nayigurisha?”

Agira inama Abanyarwanda gukangukira kwizigamira mu buryo bw’ishoramari nka kimwe mu bizorohereza umuntu ku giti cye mu gukemura ibibazo by’umuryango, amashuri y’abana, ubuvuzi n’imibereho myiza, ku ishoramari muri rusange no kuri Leta.

Biteganyijwe ko muri Werurwe 2018 ari bwo abanyamigabane bazicara hamwe bakareba uko iterambere ry’imigabane yabo rihagaze, bakungurana ibitekerezo no gukomeza gushishikariza abandi kwizigamira mu kigega.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE