2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Biyemeje gukomeza gushishikariza abakobwa gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 09:38:00

 
Share on:
 
Yasuwe:68
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo gutangiza gahunda yo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda no gukina umupira w’amaguru mu Karere ka Muhanga, ubuyobozi bw’aka Karere bwiyemeje gushyira ingufu muri iyi gahunda yo gutinyura abana b’abakobwa ko nabo bashobora gukina umupira w’amaguru.

JPEG - 409.7 kb
Ubwo abana b’abakobwa bo mu Karere ka Muhanga bakora imyitozo yo gucenga

Iyi gahunda yatangirijwe Kuri Sitade ya Muhanga taliki 15 Nzeri 2017 ahahuriye abana b’abakobwa 200 bari mu kigero cy’imyaka 6-12 biga mu bigo 4 ari byo GS Kabgayi B, GS Gitarama, EP St Augustin na GS Nyabisindu. Aba bana bakaba barahawe imyitozo y’ibanze igeze ku 10.

JPEG - 159 kb
Bamwe mu bagize kimite ya FERWAFA baganira n’abana nyuma y’imyitozo

Nyuma y’iyi myitozo, umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” akaba na Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Rwemalika Felecite yatangaje ko intego bihaye babona zirimo kugerwaho. Ati “Abana barabazwa ibibazo bakabisubiza neza bigaragaza ko bakurikirana umupira w’amaguru kandi ari abakobwa”.
Akaba anavuga ko iyi gahunda igenze neza bizera ko mu myaka 4 baba bafite amakipe y’ibyiciro byose.

JPEG - 135.4 kb
Abayobozi batandukanye muri FERWAFA, ab’ibigo by’amashuri n’abatoza bari kumwe n’abana nyuma y’imyitozo

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga akaba anakuriye siporo mu mashuri, Hakizimana Valerie yatangaje ko byabashimishije kandi ko bifitiye akamaro abanyeshiri babo b’abakobwa kuko akenshi bitinyaga bumva ko ari imikino y’abahungu gusa.

Bamwe muri aba bana batangaje ko bungutse byinshi. Nicyogihe Marie Josee wiga ku ishuri rya St Augustin yavuze ko ababyeyi babimushyigikiramo kuko bifuzaga ko yakomeza gukina umupira kandi nawe yifuza kuzakina ku rwego rwisumbuyeho. Naho Uwitwa Ineza Sangwa nawe wiga muri St Agustin avuga ko iki gikorwa cyabafashije kumenya uko bashobora gufunga umupira baguhereje no gutera n’umutwe n’ibindi.

Hagomba kubaho ubufatanye

Rwemalika yavuze ko bagomba gukora ibi bikorwa bafatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe siporo mu turere kuko batagerera hose icyarimwe. Ushinzwe uburezi mu Karere ka Muhanga, Hakizimana Valerie akaba yaravuze ko bari basanzwe bakina ariko ko nyuma y’iyi gahunda ndetse n’ibikoresho bahawe birimo imipira yo gukina bagiye kongeramo imbaraga.

Iyi gahuda “Live your goals” imaze gutangizwa hafi mu gihugu hose dore ko yatangiriye mu Karere ka Kicukiro igakomereza Huye, Rusizi, Nyagatare, Bugesera, Rubavu, Ruhango ndetse na Muhanga. Hazakurikiraho Kayonza, Gicumbi na Musanze. Rwemalika avuga ko babanje mu Ntara zose ariko umwaka utaha wa 2018 ari nabwo iyi gahunda izasozwa bazajya no mu tundi turere batagiyemo.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE