2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Taekwondo: Amakipe 24 ni yo azitabira “Korean Ambassador’s Cup 2017”

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 09:22:00

 
Share on:
 
Yasuwe:79
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 23 kugeza 24 Nzeri 2017 hazaba irushanwa mpuzamahanga “Korean Ambassador’s Cup 2017” ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF” ku nkunga y’Ambasade ya Koreya mu Rwanda.

JPEG - 228.1 kb
Bagabo Placide, umunyamabanga wa RTF aratangaza ko biteguye neza irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup 2017”

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga mukuru wa RTF, Bagabo Placide iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 5 rikazabera kuri Sitade Nto i Remera rizitabirwa n’amakipe 24 harimo amakipe 12 yo mu Rwanda, Uganda izazana amakipe 2, Kenya izane amakipe 7, RDC, u Burundi na Tanzania bazane ikipe imwe. Aha akaba yaravuze ko ari inshuro ya mbere Tanzania igiye kwitabira irushanwa iryari ryo ryose muri aka Karere k’Afurika y’u Burasirazuba. Iri rushanwa rikazitabirwa n’abakinnyi bagera ku 120.

Bagabo akaba yaratangarije Imvaho Nshya ko imyiteguro imeze neza nta kibazo ko byose biri ku murongo.

Amakipe y’u Rwanda yiteguye kwegukana intsinzi

Nk’uko byagiye bigenda mu marushanwa 4 aheruka, u Rwanda rwiteguye kwegukana iri rushanwa. Bagabo avuga ko bakoranye inama n’abayobozi b’amakipe babasaba gutangira gutegura amakipe kandi babitangiye kare. Ati “Abakinnyi batangiye kwitegura kare kuko n’abanyeshuri bitoreza ku bigo byabo”.

Kuva iri rushanwa ryatangira kuba u Rwanda ni rwo rwegukana igikombe. Bagabo avuga ko n’uyu mwaka intego bafite ari uko igikombe cyaguma mu Rwanda. Gusa avuga ko kuko haba hitabiriye amakipe babara ubwitabire n’uko amakipe yitwaye bakareba igihugu cyitwaye neza muri rusange ariko hakanarebwa amakinnyi ku giti cyabo bitwaye neza.

Ku bijyanye n’amikoro yo gutegura irushanwa, Bagabo atangaza ko Ambasade ya Koreya mu Rwanda itanga ibihumbi 7 by’amadolari ari na yo bakoresha mu myiteguro. Ati “Si make kuko amakipe iyo aje aritunga akitegera ni yo biyandikisha batanga amafaranga”.

Bagabo anavuga ko Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC” ibafasha mu bikoresho byose bakenera guhera kuri sitade iberamo imikino n’ibindi byose.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE