2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sitting Volleyball: U Rwanda na Misiri zabonye itike y’igikombe cy’isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 09:03:34

 
Share on:
 
Yasuwe:96
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda mu bagore na Misiri mu bagabo mu mukino wa Volleyball y’abafite ubumuga “Sitting Volleball” babonye itike y’imikino y’igikombe cy’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi muri Nyakanga 2018.

JPEG - 341 kb
Abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, Hon Makuza Bernard bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’abakobwa nyuma yo kwegukana igikombe cy’Afurika (Foto Mihigo S)

Aya makipe yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’igikombe cy’Afurika muri Volleyball y’abafite ubumuga “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” yabereye mu Rwanda kuva tariki 13 kugeza 17 Nzeri 2017.

Mu cyiciro cy’abagore, iyi mikino y’Afurika yari yitabiriwe n’ibihugu 4 birimo Misiri, Kenya na RDC, ikipe y’u Rwanda yisubije iki gikombe yari yatwaye mu 2015 ni nyuma yo gutsinda Misiri ku maseti 3-0.

Mu mukino wa nyuma wabaye ku Cyumweru tariki 17 Nzeri 2017, ikipe y’u Rwanda yigaragaje muri iyi mikino nyuma yo kurangiza imikino yayo idatsinzwe yatangiye neza itsinda iseti ya mbere kuri 25-14, iya kabiri kuri 25-20 n’iya gatatu kuri 25-11. Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye umwanya wa 3, itsinze RDC amaseti 3-0 (25-14, 25-15 na 25-10).

Mu makipe 11 yari yitabiriye iyi mikino mu cyiciro cy’abagabo, Misiri na yo yisubije iki gikombe cy’Afurika yatwaye muri 2015, yongeye gutsinda u Rwanda ku mukino wa nyuma ku maseti 3-0. Misiri yatsinze iseti ya mbere kuri 25-16, iya kabiri kuri 25-8 n’iya gatatu ku manota 25-14.

Muri iki cyiciro, Maroc yaje kwegukana umwanya wa gatatu itsinze Algeria ku maseti 3-0 (25-14, 26-24 na 25-19).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” akaba ari we muhuzabikorwa w’iri rushanwa, Nzeyimana Celestin yatangarije Imvaho Nshya ko iyi mikino y’Afurika yagenze neza nk’uko bari bayiteguye.

Nzeyimana wanatorewe kuba umunyamabanga mukuru wa “ParaVolley Africa”, avuga ko bashimishijwe n’uko abakinnyi b’amakipe y’u Rwanda yitwaye by’umwihariko ashimira n’abantu bagize uruhare mu gutuma bigerwaho.
Uko amakipe yakurikiranye, mu bagore, u Rwanda ni urwa mbere hakaza Misiri Kenya na RDC. Mu bagabo, Misiri yabaye iya mbere, u Rwanda ku mwanya wa 2 naho Maroc yegukanye umwanya wa 3.

Nyuma yo gusoza iyi mikino y’igikombe cy’Afurika “ParaVolley Africa Sitting Volleyball Championships 2017” y’umwaka wa 2017, amakipe yabaye abiri ya mbere mu byiciro byombi yahise akatisha itike yo kuzahagararira umugabane w’Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi “2018 World ParaVolley Sitting Volleyball Championships” izabera mu Buholandi 2018.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE