2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye:Basabwe kunganira Leta mu kubaka ibyumba by’amashuri bishya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 08:52:35

 
Share on:
 
Yasuwe:34
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Gasana Janvier, arakangurira abaturage kunganira Leta mu kubaka ibyumba by’amashuri abana babo bazigamo, kandi bakanagira uruhare mu gufata neza amashuri yubatswe.

JPEG - 204.7 kb
Gasana Janvier, umuyobozi wa REB yasabye ababyeyi gusigasira ibyumba by’amashuri biba byubatswe

Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cy’umuganda udasanzwe wo gutangiza gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri mu karere ka Huye, cyatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Buhimba, mu murenge wa Rusatira.

Muri uyu muganda bashijije ibibanza bizubakwamo ibyumba by’amashuri 10 ku rwunge rw’amashuri rwa Buhimba. Ibi byumba bizasimbura ibihasanzwe byubatswe kera, byubakishije rukarakara bikanasakazwa amategura.

Ababyeyi bitabiriye uyu muganda, bavuga ko iki gikorwa bacyitabiriye nk’umurimo wabo bwite kuko amashuri yigwamo n’abana babo.

Habiyakare Yohani, umwe mu baturage bafite abana biga kuri iki kigo, yagize ati “Gukora umuganda ni inshingano zacu nk’abanyarwanda, ariko ni n’inshingano zacu nk’ababyeyi dufite abana biga kuri iki kigo ndetse n’ab’abaturanyi bacu, aya mashuri niyubakwa neza akomeye azigamo abazadukomokaho bose. Kuki se tutatanga amaboko yacu, tugafatanya gufasha ubuyobozi kugera ku byiza badahwema guhora batugezaho.”

Gasana Janvier, umuyobozi wa REB, yasabye abaturage muri rusange gutanga uruhare rwabo urwo ari rwo rwose bakunganira ubushobozi Leta iba yatanze, kugira ngo abana babo bajye bigira mu mashuri meza. Anasaba kandi ababyeyi gufata neza amashuri yubatswe mbere kuko ngo hari aho asenyuka kandi amaze igihe gito bitewe no kutayitaho.

Yagize ati “Abaturage turabasaba gukora ibi bikorwa nk’ibyabo, ariko ikindi tubasaba gusigasira n’ibyumba by’amashuri biba byubatswe mbere, kuko ibi bikorwa iyo abaturage batabicunze neza, ngo bajye babireba ngo babwire inzego zibishinzwe zirebe ukuntu zibitunganya.

Uza gusanga ishuri ryari rishya mu myaka ine ishize naryo ugasanga ryatangiye kubarirwa mu mashuri ashaje kandi imyaka ine ni mike ngo ishuri ryubatswe neza ribe ritangiye kubarirwa mu mashuri ashaje, ubwo rero byajya bituma duhora muri ibyo gusa, rero turagira uretse no kubaka ibi ngibi nibyubatswe mbere bigomba gusigasirwa.”

Ibi byumba by’amashuri byatangiye kubakwa, bigomba kuba byuzuye mu gihe cy’amezi atatu. Mu karere ka Huye uyu mwaka hazubakwa ibyumba 28. Kuva iyi gahunda yatangira, muri aka karere hamaze kubakwa ibyumba 307.

Ku rwego rw’igihugu biteganijwe ko uyu mwaka hazubakwa ibyumba by’amashuri 922. Kuva mu mwaka wa 2009 ubwo iyi gahunda yatangizwaga, mu gihugu hose hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 16.

UMUTONI BEATHA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE