2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Intego z’iterambere zimaze gufata intera-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 08:21:07

 
Share on:
 
Yasuwe:74
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yashimye uruhare n’ubwitange abakuru b’ibihugu bagize mu kwihutisha intego z’itermbere rirambye, SDGs, avuga ko ibikorwa birebana n’iyi gahunda bimaze gufata intera nziza ku buryo hari icyizere ko bizatanga umusaruro.

JPEG - 113.1 kb
Perezida Paul Kagame (ibumoso) mu nama y’Intego z’Iterambere Rirambye, yashimye intambwe imaze guterwa n’ibihugu

Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni mu nama ibanziriza inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye itangira uyu munsi, aho abakuru b’ibihugu baganira kuri gahunda zitandukanye z’iterambere.

Ku birebana n’inama ku iterambere rirambye, yahuje ku nshuro ya 5 abagize inama y’ubuyobozi ya SDGs, Perezida Paul Kagame avuga ko habaye ubwitange budasanzwe bigizwemo uruhare n’abayobozi batandukanye.

Umukuru w’Igihugu agaragaza ko ingamba ku iterambere rirambye hari icyo zizageraho gifatika. Ati “Raporo iza kuganirwaho, irasobanutse, cyane ko ibikorwa by’intego z’iterambere rirambye bimaze gutera intambwe nziza guhera mu kwezi kwa Mutarama. Ndashima ikipe yose yabigizemo uruhare kuko yakoze akazi keza, kandi hari icyizere ku ngingo zitandukanye muzaganiraho.”

Uyu munsi ni ni bwo inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye itangira imirimo yayo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho biteganyijwe ko iganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere y’uyu muryango, hakaba hanarimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi muri rusange, ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malariya.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE