2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abazakora ibizamini bya Leta bemeza ko biteguye neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 06:50:26

 
Share on:
 
Yasuwe:36
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu banyeshuri bazakora ibizamini bya Leta bemeza ko biteguye neza kandi amasomo bayageze kure, ku buryo bizeye kuzatsinda.

JPEG - 279.4 kb
Abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta biteguye neza kandi biteguye kubitsinda

Ubwo bamwe muri bo baganiraga n’Imvaho Nshya bayitangarije ko muri iki gihe cyegera ikorwa ry’ibizamini bya Leta barimo kwiga cyane, haba mu ishuri cyangwa mu gihe basubiramo amasomo, bakaba bagenda basatira umusozo w’amasomo, ahubwo batangira imyitozo.

Uwamahoro Sabine wiga mu rwunge rw’amashuri rwa Gatenga I, mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, avuga ko amasomo basa nk’abayasoje, kuko nta bishya barimo kwiga, ahubwo ubu bari mu cyiciro cyo gukora imyitozo myinshi mu ishuri, babifashijwemo n’abarimu.

Ati “Nditegura gukora ibizamini bya Leta, kuri ubu amasomo dusa n’abayasoje, ahubwo icyo dushyize imbere ni imyitozo myinshi ijyanye n’ishami ry’Imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’isi (MPG) hamwe n’andi masomo tuzabazwa.”
Abarimu badufasha muri iyo myitozo, tukayikosorana na bo, aho tudasobanukiwe neza bakadusubiriramo tukarushaho kubyumva.

Uwamahoro nk’umwana wiga ataha kimwe na bagenzi be, avuga ko iyo batashye na bwo abarimu babaha imyitozo bajya gukorera mu rugo, bagaruka mu gitondo bakayikosora, abadasobanukiwe bakabaza abarimu.

Bahizi Basile wiga mu mwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange mu rwunge rw’amashuri rwa Munyinya, mu karere ka Muhanga, avuga ko yiteguye gukora ibizamini bya Leta, akaba arimo gukora imyitozo myinshi abifashijwemo n’abarezi ndetse n’ababyeyi.

Ati “Kuri ubu imyitozo yo kwitegura ibizamini bya Leta ni myinshi, dukorera hamwe n’abandi, tubifashijwemo n’abarezi bacu. Iyo ndi mu rugo naho ndakomeza ngakora imyitozo kandi ababyeyi baranyorohereza uko bashoboye ntibampe imirimo ituma mbura umwanya wo gusubiramo amasomo.

Abarezi na bo bavuga ko igihe bagezemo ari icyo gukoresha abana imyitozo myinshi mu rwego rwo kubamenyereza gukora no kubafasha kumva neza ibyo batasobanukiwe mu gihe cy’amasomo.

Nyirahirwa Consolata ni umwarimu w’isomo ry’ubutabire mu cyiciro rusange mu rwunge rw’amashuri rwa Gisanga, avuga ko hari ubwo umwana yiga isomo ariko ntarifate neza, byagera mu myitozo, akabona kuryumva ndetse iyo myitozo ikamufasha kuritsinda mu gihe yaba ahawe ikizamini.

Ati “Nta gitangaza kirimo ko umwana ashobora kwiga isomo ariko ntarisobanukirwe neza, mu gihe cy’imyitozo akaba ari bwo agenda arisobanukirwa,ibyo bibaho kandi ku bana benshi.”

Nyirahirwa avuga ko ari yo mpamvu abana bitegura ibizamini bya Leta bakwiye guhabwa imyitozo myinshi mu gihe gikwiriye.

Ati “Ubundi abarezi barabizi, abana bitegura gukora ibizamini bya Leta bakwiye kuba basoje amasomo mu bihembwe bibiri bya mbere, ubundi mu gihembwe cya gatatu bagahatwa imyitozo mu masomo yose bazabazwa, bagahabwa umwanya wo kwiyigisha no gusobanurirana, ahasigaye umwarimu akaza abafasha gukosora ya myitozo mu rwego rwo gufatanya kumenya igisubizo.”

Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta, Dr Tusiime Michael, umuyobozi muri REB ushinzwe ibizamini bya Leta yabwiye Imvaho Nshya ko ibizamini byateguwe kandi ko no kwiyandikisha kw’abazabikora byarangiye ndetse ngo n’itariki bizakorerwaho yamaze kumenyekana, akaba asaba abanyeshuri kurushaho kwitegura, anashishikariza abarezi gufasha abana muri iki gihe cyegera ibizamini bya Leta kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyo bize kuko ari ho bakura ibyo babazwa.

Ati “Imirimo yo gutegura ibizamini bya Leta igeze kure, abana bariyandikishije, ibizamini byaratunganyijwe, ibintu byose bimeze neza, dutegereje ko igihe cyagenywe kugira ngo bikorwe.”

Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icy’amashuri yisumbuye ni tariki ya 21 Ugushyingo bigasozwa tariki ya 01 Ukuboza 2017, naho ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza biteganywa tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2017.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE