2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tumenye akamaro k’amategeko n’uko ashyirwaho mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 06:37:45

 
Share on:
 
Yasuwe:231
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10
JPEG - 19.4 kb
HABIMANA Augustin

Buri Gihugu kigira amategeko akigenga kugira ngo gishobore kuyoborwa neza kandi n’abaturage bacyo bashobore kubana nta we ubangamiye undi. Mu Rwanda nk’igihugu cyigenga kigendera ku mategeko nacyo cyateganyijwe uko amategeko asumbana, uko ajyaho, inzego ziyashyiraho n’inzira anyuramo.

Akamaro k’amategeko

Igihugu ntigishobora kubaho, ngo kiyoborwe neza kandi gitekane kidafite amategeko agenga abaturage bacyo. Amategeko ni yo atanga umurongo ngenderwaho, bityo abaturage muri rusange bakamenya uburenganzira bwabo, aho buva naho bugarukira, kugira ngo badahutaza ubw’abandi.

Amategeko arengera abanyantege nke kugira ngo abafite imbaraga cyangwa ubushobozi batabahutaza. Amategeko kandi aha inshingano abaturage ndetse akagena n’ibyo Leta igomba gukorera abaturage.

Nta mategeko ariho mu gihugu, abaturage bakorera mu kajagari, abantu barengana ntibarenganurwe, haba ubusumbane bukabije mu gihugu, haba ubwicanyi n’urugomo bitagira urugero. Mbese imiyoborere y’icyo gihugu ntiyashoboka.

Mu gushaka kurengera uburenganzira bwa buri wese no guca akarengane no kwimakaza ubutabera n’imiyoborere myiza, mu mategeko hateganywamo n’ibihano bihabwa abantu barenze ku byo amategeko ateganya, barengereye uburenganzira bw’abandi cyangwa babarenganyije, agahana kandi abakoze ibikorwa bibi kandi bigayitse umuryango w’abantu utemera.

Amategeko kandi arenga imbibi z’igihugu, akagena n’imibanire y’ibihugu binyuranye, kugira ngo hatazagira igihugu kirenganya cyangwa kibangamira ikindi mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko kandi itegeko ribarengera ku buryo bumwe.

Nta mategeko ariho, imiyoborere, imibanire n’iterambere ry’ibihugu ntibyashoboka.

Mu Rwanda amategeko ashyirwaho ate? Ashyirwaho na nde?
Itegeko Nshinga rya Repulika y’u Rwanda ni ryo tegeko rikuru riruta ayandi, ni na ryo rigena muri rusange uko igihugu kiyoborwa, rikanagena uburenganzira bw’ibanze bw’abenegihugu, uburyo inzego z’imiyoborere y’Igihugu zishyirwaho, imikoranire y’inzego nkuru z’Igihugu kandi rikanasobanura uko amategeko igihugu kigenderaho ashyirwaho n’uko arutanwa.

Uko amategeko y’u Rwanda asumbana

Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 95 y’Itegeko Nshinga Igihugu cyacu kigenderaho, amategeko y’u Rwanda asumbana ku buryo bukurikira:

1° Itegeko Nshinga;
2° Itegeko Ngenga;
3° Amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda;
4° Itegeko risanzwe;
5° Amateka

Kugaragaza ubu busumbane bw’amategeko birafasha, kuko mu gihe habayeho kuvuguruzanya hagati y’ingingo z’amategeko atandukanye, icyo gihe ibikurikizwa n’ibyo mu itegeko riri hejuru y’irindi, kuko nta tegeko rivuguruza iririsumba.

Ingingo ya 49 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ivuga ko buri Munyarwanda afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.

Ugusumba andi mategeko kw’Itegeko Nshinga

Itegeko Nshinga ni ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi, kuko ryemezwa n’abenegihugu bose.

Itegeko ryose, icyemezo cyangwa igikorwa cyose binyuranyije n’iri Tegeko Nshinga nta gaciro bigira.

Amategeko Ngenga
Amategeko ngenga ni amategeko Itegeko Nshinga riteganya, rikavuga ko azashyirwaho nk’amategeko ngenga kandi rikayaha ububasha bwo kugena indi mirongo y’ingenzi mu mwanya w’Itegeko Nshinga.

Amasezerano Mpuzamahanga
Ku bijyanye n’amasezerano mpuzamahanga yaba yakozwe hagati y’ibihugu bibiri, cyangwa se hagati y’igihugu n’imiryango mpuzamahanga cyangwa hagati y’ibihugu byinshi, iyo amaze gushyirwaho umukono na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyangwa intumwa ye, kugira ngo akurikizwe mu Gihugu agomba kubanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itegeko ryemerera kwemeza ayo masezerano burundu. Icyo gihe iyo amaze kwemezwa burundu ni bwo atangira gukurikizwa mu gihugu.
(Biracyaza)
Umwanditsi w’iyi nkuru ni Umukozi
mu Nteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite

HABIMANA AUGUSTIN

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE