2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu Rwanda hari ibuye ryavuye ku kwezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 06:25:33

 
Share on:
 
Yasuwe:221
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda ikunze gushishikariza Abanyarwanda kujya batembera bakareba ibyiza nyaburanga igihugu gifite ndetse n’ubundi butunzi kibitseho aho kujya birebwa n’Abanyamahanga gusa. Nk’ubu abantu bamaze kubona ibuye ryavuye ku kwezi ni mbarwa. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, Amb. Robert Masozera, ngo mu ngoro y’ibidukikije ya Karongi, hari ibintu abanyamahanga baza kureba kandi hari Abanyarwanda batarabibona. Urugero atanga ni ibuye ryavuye ku kwezi.

JPEG - 181.8 kb
Abo bagabo ni bo bagiye mu kwezi bari mu cyogajuru Apollo 17, aricyo kiri inyuma yabo

Iryo buye ryazanywe n’Abanyamerika ubwo bajyaga mu kwezi tariki ya 7 Ukuboza 1972 kugeza tariki ya 19 Ukuboza 1972 bari mu cyogajuru Apollo 17, ari na cyo cya nyuma cyajyanye Abanyamerika mu kwezi. Iryo buye ryavanywe mu kwezi n’Abanyamerika barishyikirije u Rwanda mu rwego rwo kwerekana umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amb. Masozera akomeza kandi avuga ko kuba hari Abanyarwanda batajya kwihera ijisho ubusitani buri ku gisenge cy’ingoro y’ibidukikije ya Karongi ari igihombo gikomeye kuri bo. Ubwo busitani bugizwe n’ubwoko bw’ibiti binyuranye bivamo imiti ivura ya gakondo.

Ubusanzwe Icyogajuru ni igikoresho cyakozwe n’umuntu gifite ubushobozi buhanitse bwo gufata amafoto, amajwi y’ibintu biri ahantu kure cyane, haba ku butaka mu mazi mu kirere n’ahandi cyagerageje kugera cyangwa kikahegera, hanyuma kikabyohereza hagendewe ku nshingano kiba cyarahawe n’abacyohereje.

Icyogajuru “Apollo 17” cyo cyagiye ku kwezi gifite gahunda cyangwa misiyo yo kugera ku kwezi nk’uko Abanyamerika bari barabikoze na mbere, bari mu bushakashatsi bwo kumenya niba aho hantu haturwa cyangwa niba nta bukungu bwaba buriyo udasanga mu isi ituweho n’abantu. Icyo gihe ni bwo Abanyamerika baboneyeho gukurayo amabuye ndetse n’ubutaka bwaho.

Ibyo ariko kubera uburyo iterambere ryagiye ritera imbere ni ko bashobora no kohereza icyogajuru kikifatira ibyo bagitumye, haba mu gucukura cyangwa gushakisha ibyo bakeneye aho bacyohereje bakagikurikirana kuri mudasobwa ndetse ari na ko bagikoresha ibyo bashaka.

RUTAYISIRE EMILE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE