2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abadepite banyuzwe n’imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga A 2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-19 06:20:46

 
Share on:
 
Yasuwe:88
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije bagiranye ibiganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ejo hashize hagamijwe kureba aho iyi Minisiteri igejeje imyiteguro yo gutangiza igihembwe cya mbere cy’ihinga A 2018 mu rwego rwo gukaza ingamba zigamije gufasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa no kurinda abahinzi guhura n’ibiza bibangiriza umusaruro, maze banyurwa n’aho imyireguro igeze.

JPEG - 190.7 kb
Uhereye iburyo ni Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine ari kumwe na Depie Nyirarukundo Ignatienne mu biganiro barebera hamwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2018 A(Foto; James R)

Nk’uko byasobanuwe na Depite Nyirarukundo Ignatienne uhagarariye Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko ishinga amategeko, ngo uru ruzinduko rw’iyi komisiyo muri MINAGRI rwari rugamije kureba niba imyiteguro imeze neza kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe uzarusheho kuba mwiza.

Bimwe mu byo aba badepite bibanzeho babaza MINAGRI harimo ibirebana n’imyiteguro yakozwe mu kugeza imbuto n’ifumbire ku bahinzi, kureba uko gahunda ya nkunganire ihagaze, kureba imitunganyirizwe y’imirima izahingwa ndetse no kureba imikoresherezwe y’imirima y’ibishanga cyane cyane uruhare rw’ubuyobozi mu micungire yabyo.

Depite Nyirarukundo yemeje ko imyiteguro ya MINAGRI imeze neza ariko anasaba ko mu bihe bitaha hakwiye kurebwa uko imbuto yose ihingwa yajya ituruka mu Rwanda.

Ati “Batweretse ko bimeze neza, abaturage bamaze gutegura imirima nk’uburyo bw’ibanze bwo gutegura igihembwe cy’ihinga, ibijyanye n’imbuto n’ifumbire na byo batubwiye ko biteguye. Hari imbuto imwe y’ibigori ni yo itaraziye igihe neza ariko izindi zose zirahari. Ibyo twabasabye gushyiramo imbaraga n’uko izo mbuto zose zajya zibonekera igihe abantu bagahinga zarahageze kandi biri mu bushobozi bwabo.
Ikizakemura ibi byose ni uko imbuto zakorerwa mu Rwanda, ni ibintu bitarangira muri uyu mwaka ariko batwijeje ko mu mwaka utaha hari igipimo kizaba cyiyongereye ku mbuto ikorerwa mu Rwanda ku buryo nko mu mwaka wa gatatu imbuto tuzaba tuzikorera tudategereje izivuye ahandi."

Depite Nyirarukundo yakomeje agaragaza ko we na bagezi be ayoboye banyuzwe n’imyiteguro y’igihembwe cya mbere cy’ihinga ku buryo hari icyizere ko mu gihugu hatakongera kuba amapfa nk’ayagaragaye mu gihe cyashize.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, yasobanuye ko imyiteguro imeze neza muri rusange. Ati “Abadepite twaberetse aho tugeze mu kwitegura, tubereka ubutaka duteganya guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga, tunabereka akarere ku karere uko gahunda yo gutanga inyongeramusaruro ihagaze, turangije tubereka imyiteguro yo kurwanya nkongwa, ni icyonnyi gishya cyinjiye muri Afurika.”

Akomeza avuga ati “Twanaberetse uko dukomeje gushaka uko twakora ubuhinzi bubyara inyungu kuko byagaragaye ko iterambere ry’u Rwanda rishobora gushingirwa ku buhinzi ku kigero cyo hejuru kuko n’izi nganda mubona ko inyinshi zikora ibifite aho bihurira n’ubuhinzi”

Aba badepite kuri ubu bagiye gutangira ingedo zizamara iminsi 10 mu turere bagenzura ko koko imyiteguro y’ingenzi yakozwe mbere y’uko iki gihembwe cy’ihinga gitangira cyane cyane bareba imyiteguro ijyanye no kugeza imbuto zose ku bahinzi, kubashakira ifumbire, kubabonera ubufasha bw’imashini zihinga no kubaha inama zijyanye n’uburyo bwo guhinga.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE