2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abatwara moto basanga hari impinduka nziza igaragara mu kubishyuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-18 06:18:01

 
Share on:
 
Yasuwe:237
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali batewe akanyamuneza n’uko ibibazo bahuraga na byo mu muhanda by’abitwa abasekirite bashinzwe kubishyuza amafaranga ya koperative cyangwa ishyirahamwe, basigaye babikora neza bakabona harabayemo impinduka nyuma yaho benshi mu bakora uwo mwuga bakomeje kugenda babyinubira kandi bakabitangariza inzego zitandukanye.

JPEG - 281.3 kb
Gukorana neza n’abasekirite bashyirwaho na koperative byateye abamotari gukora bishimye

Mu kiganiro bamwe batangarije Imvaho Nshya, Rekeraho Serge avuga ko hashize imyaka itari mike bafatwa mu buryo butanoze n’abakozi ba koperative babarizwamo bashinzwe kubishyuza imisoro itandukanye bakabateza akajagari ndetse rimwe na rimwe n’impanuka zikabaho kubera ingufu byakoranwaga ubu hagaragaye impinduka kuko n’utwara moto utabashije kwibwiriza kwishyura iyo bigaragaye ko yatinze ateguzwa kandi bikaganirwaho mu mutuzo.

Undi ushimangira iyi mikorere inoze ni Nsanzurwimo Eric, atangaza ko hari bamwe mu bashinzwe kubishyuza bagiye bahindurwa nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi imbere y’abatwara moto, akavuga ko hari n’abagaragaragaho kwifuza ko bahabwa ruswa ngo bihanganire ugutinda kwishyura kw’abatwara moto.

Nteziryayo Asiel we agira ati “Bariya bantu batwishyuza bari bagiye kuzadukura imitima kuko wavuganaga n’umugenzi ubwonko buri ahandi bucunga aho baturuka hose, rimwe na rimwe bakanadufatana moto zaka bagatwara kontaki zazo, hakaba n’igihe baturwanya na twe tukirwanaho. Nk’uko bigaragarira buri wese ubona harajemo imikorere myiza ku buryo twibwira ko ubuyobozi hari icyo bwadukoreye nubwo na twe dukwiye gushyiramo imbaraga tukajya twishyurira igihe ibyo dusabwa”.

Katabarwa Augustin, umuyobozi w’Urugaga rw’amakoperative (NCCR), avuga ko ubuvugizi bwabayeho kandi bugikomeza kuko bisaba gusobanurira inzego zose zifite aho zihurira n’ikibazo abamorati bahuraga na cyo.

Katabarwa atangaza ko hubatswe ubufatanye na Polisi y’igihugu n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative hamwe n’urugaga bagashobora guhugura abasekirite 282 mu gihe kingana n’ibyumweru 2 akaba ariyo mpamvu imikorere yabashije gushyirwa mu bikorwa neza.

Akomeza avuga ko amafaranga y’umusanzu yatangwaga n’abatwara moto buri munsi byavanyweho none yishyurwa rimwe mu kwezi kuri konti yagenwe kandi amafaranga azwi nubwo hari abagica ku ruhande ayo mabwiriza cyane cyane mu cyaro bakayakira mu ntoki.

Ikindi cyanogeje iyo mikorere n’uko abamotari bakanguriwe kujya batanga amakuru y’aho babona bitagenda neza kandi birakorwa akaba ariyo mpamvu bishimira impinduka yabaye.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE