2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RSB izashyira imbaraga mu bukangurambaga kurusha uko izakora igenzura

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-18 06:12:57

 
Share on:
 
Yasuwe:167
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi b’inzego zinyuranye ziharanira ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda baratangaza ko imbaraga zakomeza gushyirwa mu bukangurambaga kurusha uko zashyirwa mu igenzura, bityo Abanyarwanda bakabanza kumenya agaciro ka bwo.

JPEG - 293.7 kb
Abafite inganda nto n’iziciriritse zitunganya ibikomoka ku mata, inyama, imboga n’imbuto mu nama ku buziranenge

Nk’uko byagarutsweho n’Abanyenganda bato n’abaciriritse, bishimira ko gahunda nshya RSB izanye izashyira imbaraga mu kwigisha no gukangurira abaturage iby’ubuziranenge kurusha uko izakora igenzura, dore ko ahanini bayifataga nk’ishinzwe guhana no kuvana ibicuruzwa ku masoko.

Bandora Clement ati “Rwose iyi gahunda ya RSB turayishimiye, ije yegera abanyenganda kurusha uko byakorwaga, ubundi twari tumenyereye ko iduhana ikanadufungira ubucuruzi, ariko ubu igiye gufatanya na twe kuzamura ubuziranenge bw’ibicuruzwa byacu.”

Nganji Alphonse na we yishimiye kuba RSB igiye gushyira imbaraga mu kwegera abanyenganda mu bukangurambaga kurusha uko izabakoraho amagenzura agamije kubahana.

Nsengimana Isidore, wo muri serivisi y’ubugenzuzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ko imbaraga zishyirwa mu bakangurambaga kugira ngo abantu bagire imyumvire ikwiye ku buziranenge, aho kumva ko ubuziranenge babushaka ku itegeko rya Leta.

Ati “Dukomeje gushyira imbaraga mu magenzura, abanyenganda bashaka izindi nzira banyura mu kugeza umusaruro wa zo ku isoko, bagakomeza gukorera mu bwihisho aho kujya ahagaragara ngo bafashwe kubugeraho.”

Bimenyimana Samson wo muri NIRDA yasobanuye impamvu ikomeye yo gushyira imbaraga mu bukangurambaga kuruta izashyirwa mu bugenzuzi, ko ari ijyanye no gutuma Abanyarwanda bagira imyumvire ihamye ku buziranenge no gutinyuka gutunganya ibikomoka mu musaruro w’ubuhinzi, ubworozi n’ubuvumvu kugira ngo babashe kwiteza imbere no kongera ibikorerwa mu Rwanda.

Ati “Dushyire imbaraga mu bukangurambaga, Abanyarwanda bamenye ibyiza by’ubuziranenge, babone ibirango babashe gukora ubucuruzi bw’ibyo bakora ku masoko mpuzamahanga.”

Naho Muriro Anicet yagarutse ku buziranenge nk’uruhererekane rw’ibikorwa biganisha ku bwiza bw’ibicuruzwa, avuga ko abantu bose bakwiye kubyitaho, yaba umuguzi, umunyenganda na Leta, bagatahiriza umugozi umwe mu kubuteza imbere kugira abafata ibikorerwa mu Rwanda barusheho kugira ubuzima bwiza.

Avuga ko RSB ije gufasha abanyenganda kumenya impamvu y’ibipimo by’ibyo bakora, aho bupfira mu nzira ndende binyuramo kugera bikoreshwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE