2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwanda: Inka zari 600 000 mu 1994, zigera kuri 1 349 792 mu 2016

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-18 06:07:41

 
Share on:
 
Yasuwe:368
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu 1994, inka mu Rwanda zari ibihumbi 600 na zo ari izo mu bwoko bw’inyarwanda. Kubera imbaraga Leta yashyize muri gahunda yo gushishikariza aborozi kuvugurura ubworozi, byatumye umubare w’inka wiyongera ugera kuri 1 349 792 mu 2016.

JPEG - 399.6 kb
Kuva mu 1994 ubworozi mu Rwanda bwateye imbere, umubare w’inka mu gihugu ukaba warikubye inshuro nyinshi cyane, kandi hororwa inka zitanga umukamo mwinshi

Umuyobozi ushinzwe umusaruro ukomoka ku matungo n’iyamamaza bworozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB (Rwanda Agricultural Board) Dr Fabrice Ndayisenga, mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya, yavuze ko ubwiyongere bw’inka bwatewe n’imbaraga zashyizwe mu bworozi. Ati “Habayeho kuvugurura amatungo, gutera intanga, gukumira indwara, kwigisha aborozi, gutanga imbuto z’ubwatsi bwihanganira izuba, amakusanyirizo y’amata kimwe n’ibikoresho biyatwarwamo byiza.”

Dr Ndayisenga avuga ko kubera ibyo byose byatumye umubare w’inka wiyongera ugera kuri 1 349 792. Ati “Muri zo harimo 33% zivanze, 22% z’inzungu, na 45% z’inyarwanda. Ibi byanatumye umukamo w’amata uzamuka uva kuri Toni ibihumbi 57 853 ugera kuri Toni 760 312 mu 2016 bingana na litiro miliyoni ebyiri ku munsi.”

Avuga ko bishimishije ndetse binatanga icyizere cy’u Rwanda rwihagije ku musaruro ukomoka ku matungo, ati “Mbere amata yavaga mu bihugu by’abaturanyi cyane muri Uganda kugeza ubu nta mata tugikura hanze, ahubwo na twe turi isoko ry’ibihugu by’abaturanyi ry’umusaruro ukomoka ku matungo. Kugeza ubu mu Rwanda ikilo cy’inyama kiri ku madolari hagati ya 2.5 na 3 mu gihe hakurya muri Congo kiri ku madolari 6. Ndasaba aborozi gukomeza guharanira korora neza bubahiriza ibyo basabwa kugira ngo barusheho kongera umusaruro ukomoka ku matungo yabo.”

Dr Fabrice Ndayisenga agira inama aborozi, ati “Hari aho usanga bataragira umuco wo guhinga urubingo ku nkengero z’imirima. Urubingo rufite akamaro mu buryo bubiri, inka zirarurya, ikindi rugira uruhare mu gufata ubutaka. Ni kimwe mu birwanya isuri, ndasaba aborozi hirya no hino kwitabira kuruhinga ku miringoti ikikije imirima, dore ko tugiye mu gihe cy’imvura.

Ibi byabarinda ibura ry’ubwatsi nkuko bikunze kubaho mu gihe cy’impeshyi, ndabasaba cyane abari mu bice bikunze guhura n’impeshyi nka Nyagatare, Gatsibo, Kayonza n’ahandi gukomeza kwitabira guhinga ubwatsi bwihanganira izuba kuko byagaragaye ko nyuma yo kubaha imbuto zabwo baciye ukubiri no gupfusha inka bitewe n’amapfa.”

Kuri Dr Fabrice ngo icyangombwa mu bworozi si umubare w’inka. Aha agira ati “Umubare si wo urebwa cyane, ikirebwa ni inka nziza zorowe neza, inka imwe y’inzungu itanga umusaruro watangwa n’uw’inka 6 ku munsi z’inyarwanda, kuko inka imwe y’inzungu itanga litiro 40 z’amata mu gihe iy’inyarwanda ku munsi itanga litiro 6.

Birumvikana ko icyo aborozi basabwa ari ugushyira imbaraga mu guhitamo inka nziza zitanga umusaruro, abagifite iz’inyarwanda bagaharanira kuzivugurura kugira ngo zivemo inka zivanze zitanga umukamo mwinshi.”

Kugeza ubu Umunyarwanda umwe ku mwaka abarirwa litiro 62 z’amata, mu gihe Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi risaba ko nibura buri muntu ku mwaka aba akwiye kunywa litiro 170. Ibi byerekana urugendo rugisabwa, hashingiwe ku ngamba zitandukanye Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu bworozi, bitanga icyizere ko uwo mubare ukenewe na wo bidatinze uzagerwaho.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE