2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kwegukana irushanwa ry’Agaciro bizatuma Mulisa ahabwa amasezerano mashya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 11:57:52

 
Share on:
 
Yasuwe:160
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy aragaragaza ko naramuka abashije gutwara igikombe cy’irushanwa “Agaciro Football Championship 2017” azahita ahabwa amasezerano mashya.

JPEG - 279.4 kb
Umutoza wa APR FC, Mulisa Jimmy utangaza ko naramuka yegukanye igikombe cy’agaciro azahabwa amasezerano mashya

Ibi arabitangaza nyuma yo gutsinda imikino ibiri harimo uwa AS Kigali na Police FC muri itatu y’irushanwa mbere yo gukina na Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Mulisa ubu arimo gutoza nta masezerano afite kuko yari yararangiye muri Kanama 2017. Gusa atangaza ko naramuka atwaye igikombe cy’Agaciro bizamwongerera amahirwe yo guhabwa amasezerano mashya. Ati “Nta bwo turimo gutsinda kubera ari impano, amakipe ameze neza, icyo nabwira abafana ni uko bazabona shampiyona nziza. AS Kigali, Police ntizoroshye’’.

Mulisa anaboneraho kwerekana ko nyuma yo gutoza umwaka wa mbere, kuri ubu abona impinduka mu mikinire y’abakinnyi be. Ati “Hari ibintu nasabye abakinnyi banjye uyu mwaka tutaratangira, nabasabye ko nibemera kunyumva, bakumva imitekerereze yanjye, mbabwira ko nshaka kubatoza nk’uko nanjye bantoje i Burayi.

Ubu rero imitekerereze yarahindutse, mbere umuntu yakinaga umukino umwe, ukabona ntibigenze neza ariko ubu ikinshimisha ni uko harimo guhangana cyane tukaba aba mbere ku mupira, ukabona ko harimo ubushake bwinshi cyane. Ibi ni byiza’’.

Mulisa yageze muri APR FC mu 2016 aje gusimbura Kanyankore Gilbert Yaoundé wari umaze gusezererwa. Mu mwaka wa mbere yatwaye igikombe cy’Amahoro anaza ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2016-2017.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE