2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kung Fu: Ikipe y’u Rwanda yitabiriye isiganwa muri Tanzania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 11:54:48

 
Share on:
 
Yasuwe:82
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Ikipe y’u Rwanda mu mukino wa Kung Fu iri i Dar es Salaam aho yitabiriye irushanwa Tanzania International Wushu Competitions 2017” riza gutangira uyu munsi tariki 15 rikazasoza 17 Nzeri 2017.

JPEG - 192.4 kb
Ikipe y’igihugu ya Kung Fu ubwo yari igeze muri Tanzania

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu-Wushu mu Rwanda “RKWF”, Uwiragiye Marc yatangarije Imvaho Nshya ikipe igizwe n’abakinnyi 9 yageze muri Tanzania 13 Nzeri 2017. Yakomeje avuga ko bari mu byiciro bibiri harimo 5 bakina mu bijyanye n’imirwano “ Sanda” na 4 bakina ibijyanye n’imyiyereko “Taolu”.

Aba bakinnyi ni Havugimana Emmanuel, Twizeyimana Thierry, Bizimana Gerald na Nshimiyimana Patrick bakaba bazakina mu bijyanye no kwiyereka “Taolu”. Naho Nshimiyimana Alex, Nzabonimana Elia, Tuyishimire Amuza, Gatsinzi Olivier na Habumugisha Emier bakaba bazakina mu bijyanye n’imirwano “Sanda”.

Abandi bari kumwe n’iyi kipe ni Perezida wa “RKWF”, Uwiragiye Marc, abatoza babiri, Kamanzi Moubarak na Havugimana François ndetse n’umusifuzi Simparikubwabo Godfrey.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE