2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuziki yiga umaze kumugeza ku nzu itunganya umuziki

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 11:36:56

 
Share on:
 
Yasuwe:135
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishimwe Micheal, umunyeshuri wiga ibijyanye n’umuziki mu ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu avuga ko umuziki yiyemeje kwiga umaze kumugeza kuri byinshi birimo inzu yatangije itunganya umuziki.

JPEG - 253.8 kb
Ishimwe wiga umuziki ku ishuri ry’ubugeni n’ubuhanzi ku Nyundo

Uyu munyeshuri umaze no kugaragaza ubuhanga mu gucuranga indirimbo zitandukanye akoresheje gitari n’ibindi byuma bya muzika avuga ko iyi nzu yayitangije nyuma y’aho atangiriye kwigishwa umuziki mu buryo bw’umwuga .

Yagize ati “Maze umwaka ntangiye kwiga umuziki ariko maze kwiyungura byinshi. Nafashe umwanzuro wo gukora inzu itunganya umuziki nzajya nkoreramo ibihangano byanjye n’iby’abandi bikanyinjiriza amafaranga”.

Amafaranga yakoresheje iyo nzu itunganya umuziki, yavuze ko yayakuye ahantu hanyuranye agenda aririmba asubiramo indirimbo z’ibyamamare bitandukanye ku isi ngo gusa na we hari indirimbo ze ahimba.
Bamwe mu bahanzi akunda gusubiramo indirimbo zabo harimo Ismaël Lô, Bieber n’abandi.

Kuba yiga umuziki, yavuze ko byamufashije kuzamura urwego rw’ubumenyi mu muziki ahamya ko kandi umuziki uzamutunga.

Uretse kuba kandi aririmba ngo azi no gukoresha ibikoresho bya muzika neza.
Yanzura, yasabye abahanzi batazi gukoresha ibikoresho bya muzika kwiga kubikoresha kuko ari ingenzi.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE