2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

NRS mu nzira yo guca ubuzererezi mu myaka iri imbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 11:27:51

 
Share on:
 
Yasuwe:31
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco (NRS: National Rehabilitation Service) kiratangaza ko kigiye gushyira imbaraga mu kwigisha no gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo mu rwego rwo guca ubuzererezi mu gihugu mu myaka iri imbere.

JPEG - 255.5 kb
Bosenibamwe Aimé, nyuma yo guhabwa ibitabo bikubiyemo inshingano z’ikigo ayoboye (Foto Gisubizo G.)

Ibi ni ibyagarutsweho n’abayobozi banyuranye mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Minisiteri yari ifite mu nshingano urubyiruko n’Ikigo cy’igihugu cy’igororamuco, mu rwego rwo kwegurira ibigo bigororerwamo urubyiruko iki Kigo cyashyiriweho guca ubuzererezi kiyobowe na Bosenibamwe Aimé.

Nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga wari ufite urubyiruko mu nshingano n’Ikigo cya Iwawa, Jean Philbert Nsengimana, Ikigo cya Iwawa cyashyiriweho kurwanya no gukumira ubuzererezi mu rubyiruko no kurwigisha imyuga hagamijwe kuruha ubumenyi bwo kwihangira imirimo, intego ikaba igenda igerwaho kuko kimaze gucutsa urubyiruko rugera ku 1 121 mu myaka 2 kimaze gishinzwe.

Avuga ko intego izakomeza kugerwaho, cyane ko cyeguriwe urwego rugomba kugicunga umunsi ku wundi, hakaba hari byinshi ruzanoza, bityo mu myaka iri imbere ibigo byari bishinzwe kugorora urubyiruko bikazavamo amashuri y’imyuga, kuko intego ari uguca burundu ubuzererezi mu gihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary. na we yashimye ko Leta y’u Rwanda yashishoje ikabona hakwiye kubaho ikigo cyita ku rubyiruko rukeneye gusubizwa mu buzima bwiza rukuwe mu muhanda no mu biyobyabwenge, yizeza abahawe izo nshingano kuzakorana na bo mu buryo bwose, nk’umuntu ufite inshingano ku rubyiruko.

Naho Kanyamanza Uwera Claudine, umuyobozi mukuru wa Komisiyo ishinzwe abana (NCC) ari nayo yari ifite mu nshingano Ikigo ngororamuco cya Gitagata na cyo cyeguriwe NRS, yagarutse ku mubare w’abana b’abahungu bari muri iki kigo bagera kuri 298, ariko yibutsa ko n’abana b’abakobwa bakeneye aho bagororerwa kugira ngo bave mu buzererezi, bakurane umuco wo kwiyubaka.

Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yashimiye Minisiteri zombi. Iyari ifite urubyiruko mu nshingano uburyo yakoze byinshi mu gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gusubira mu buzima busanzwe muri sosiyete nyarwanda ndetse rukanigishwa n’imyuga.

Yagize ati “Ndashimira Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ikoranabuhanga, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ku mirimo myiza mwakoze mufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwitabwaho mu bigo ngororamuco ndetse rukanigishwa imyuga.”

Mukabaramba yasabye umuyobozi mukuru w’Ikigo gishya cya NRS gushyiraho gahunda ihamye yo gukurikirana urubyiruko ruvuye Iwawa rusubijwe mu buzima busanzwe, mu rwego rwo kumenya aho ruri n’icyo rukora mu gihe rugeze mu turere iwabo.

Yamusabye kandi gushyira imbaraga mu gusana Ikigo ngororamuco cya Gitagata, amubwira ko ubushobozi bwo kubikora bwegeranyijwe, imirimo ikaba ikwiye gutangira.

Mukabaramba kandi yasabye Bosenibamwe gushyira muri gahunda zihutirwa kubaka ikigo kizajya kigororerwamo urubyiruko rw’abakobwa, gutangira kubaka ikigo bazagororerwamo i Nyamagabe no kwagura Ikigo cya Iwawa kigashyirwamo ibyangombwa bikenewe.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo NRS, Bwana Bosenibamwe Aimé, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kwigisha no gukangurira Abanyarwanda kurinda abana ubuzererezi, gukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana no kubahiriza uburenganzira bwabo mu miryango, kuko ngo ahanini ari byo bituma abana bata imiryango yabo bagana umuhanda.

Ati “Nzashyira imbaraga mu bikorwa byo kugorora urubyuruko rwasabitswe n’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi, nzahwiturira Abanyarwanda muri rusange n’ababyeyi kwita ku burere bw’abana no kubahiriza uburenganzira bwabo.”

Avuga ko azahangana n’imbogamizi yose yatuma abana bagejejwe Iwawa batabasha gucika ngo basubire mu muhanda, ahubwo bakagumayo bakigishwa imyuga, bakagororwa kandi bakaganirizwa.

Bosenibamwe avuga kandi ko azashyira imbaraga mu gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza imyuga Iwawa, bakazajya bakurikiranwa mu turere iwabo, harebwa uko babayeho, icyo bakora n’aho baherereye.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu gukurikirana abasoje imyuga mu Kigo cya Iwawa, tubaza abayobozi b’uturere aho baherereye, icyo bakora n’imibereho yabo kugira ngo hatazagira usubira muri ubwo buzima, ahubwo duce burundu ubuzererezi mu gihugu.”

Abanyuze mu Kigo cya Iwawa kugororwa bagera ku 1121, abavuyeyo bagasubira mu muhanda no mu biyobyabwenge ni 120, naho abarimo kugororwa muri icyo kigo ni 3 800.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE