2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

EAPCCO: Ubufatanye n’imikoranire bizatuma barushaho guhashya ibyaha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 07:45:07

 
Share on:
 
Yasuwe:72
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization: EAPCCO) barahamya ko guteza imbere ubufatanye no kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu muryango ari byo bizatuma barushaho guhashya ibyaha byambukiranya imipaka.

JPEG - 338.9 kb
IGP Gasana Emmanuel, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ubanza ibumoso ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba

Ibi babitangaje ubwo bari mu nama rusange ngarukamwaka yabahuje ibera i Kampala muri Uganda, basanga bakwiye kubaka igipolisi giharanira inyungu z’abanyamuryango ba EAPPCO.

Gushyigikira ubufatanye no guhanga udushya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bijyanye n’iterambere; ibi ni byo byakomeje kugarukwaho mu nama ya 19 yahuje abakuru ba Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba EAPCCO, ikaba yari ifite intego yo gushimangira ubufatanye mu gukumira ibyaha byambuka imipaka birimo: ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka n’ubukoresha intwaro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, kurwanya ubuvuzi n’ubucuruzi bwa magendu, ndetse n’ubundi bugizi bwa nabi butandukanye.

IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’uyu muryango EAPCCO yavuze ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibyaha ari inzira iganisha ku iterambere rirambye.

Ati “Urugamba rwo kurwanya ibyaha bitandukanye rugamije kubumbatira amahoro, umutekano no kurinda ibikorwa by’iterambere ibihugu byacu byagezeho. Ni urugamba tutiteguye gutsindwa nk’abanyamuryango ba EAPCCO kandi twiyemeje kubaka igipolisi giharanira kubumbatira inyungu rusange z’igihugu zirimo ubukungu, ubuzima, imiyoborere myiza, umutekano w’abantu n’ibyabo n’ibindi.”

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama y’abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Edward Kiwanuka Visi perezida wa Uganda yabwiye abayitabiriye ko urugamba rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bagomba kururwana ku bufatanye kuko ari imwe mu nzitizi z’iterambere iza yiyongera ku bindi bibazo uyu mugabane ufite birimo kutagira ibikorwa by’amajyambere bihagije, ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ibihugu byitabiriye iyi nama ni 14 ni u Burundi, Repubulika ya Komore, Djibouti, Eritereya, Ethiopia, Rwanda, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, Tanzania na Uganda n’Igihugu cya Repubulika iraharanira Demokarasi ya Kongo cyasabye kwinjira muri uyu muryango.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE