2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RDB yahawe igihembo cya ‘Akwaaba Awards’

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 07:41:37

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gikorwa cy’imurika mpuzamahanga ryabereye mu mujyi wa Lagos, mu gihugu cya Nigeria, aho u Rwanda rwagaragaje ibyiza nyaburanga ahanini bigamije kureshya ba mukerarugendo n’amahirwe y’ishoramari mu bukerarugendo n’ubwikorezi igihugu gifite, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyahaherewe igihembo.

JPEG - 269.9 kb
Amb Kamanzi Stanislas ari kumwe n’abandi bahagarariye ibindi bihugu

U Rwanda rwaserukanye ishema aho Abanyarwandakazi batatu bahawe ibihembo bya Akwaaba awards barimo umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Kariza Belise.

Abandi bahembwe bakora mu bijyanye n’ubukerarugendo baje mu 100 bahawe ibihembo bya ‘Akwaaba Africa Travel Awards’ ni Josephine Fifi Rurangwa, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubufatanye bw’ibigo by’indege mu kigo nyafurika gifasha abantu mu bijyanye n’ingendo cyifashishije internet. Hari kandi Annie Uwase, ukora ibijyanye no kuyobora ba mukerarugendo.

Umuyobozi ushinzwe ubukerugendo muri RDB, Belise Kariza, mu itangazo rya RDB, avuga ko iki gihembo agikesha amahirwe n’icyizere ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda bwahaye umugore mu nzego zitandukanye z’igihugu.

ati “Nishimiye igihembo nahawe na bagenzi banjye dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu. Abagore bafite uruhare runini mu iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda, iri shimwe rifite imvano ku bushobozi n’amahirwe ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwahaye umugore.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB, mu itangazo cyashyize ahagaragara, rivuga ko ku birebana n’ubukerarugendo ndetse n’ubwikorezi muri Afurika y’Uburengerazuba ryabereye i Akwaaba mu mujyi wa Lagos ryasoje ku ya 12 Nzeri 2017, u Rwanda rwerekanye ko ari igihugu cya mbere cyo gukoreramo ubucuruzi n’ubukerarugendo ku mugabane wa Afurika, rugaragaza umwihariko mu byerekeranye n’ubwikorezi.

Ni imurika mpuzamahanga ryitabiriwe n’ibigo by’ubukerarugendo, abakora ubwikorezi bw’indege, ibijyanye n’amahoteli basaga ibihumbi birindwi baturutse mu bihugu 20
Mu rwego rw’ubwikorezi, u Rwanda rwerekanye ko rufite sosiyete y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, ifite ingendo za buri munsi zigana Lagos n’icyicaro gishya i Cotonou kizatuma ifasha abashaka gukorera ingendo mu mijyi yo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Mu rwego rw’umuco, rwagaragaje ibihangano bitandukanye birimo imbyino gakondo, indirimbo, n’ingoma by’itorero ry’Igihugu ‘Urukerereza’, aho mu minsi itatu y’imurika ryagaragaje umuco nyarwanda muri urwo rwego bigatuma iryo torero riba irya mbere mu kumurika umuco.

Muri iryo murika kandi u Rwanda rwabonye umwanya wo kugaragaza gahunda yarwo y’iterambere rishingiye ku kwakira inama n’ibindi bikorwa binini.

Ambasaderi Stanislas Kamanzi, uhagarariye u Rwanda muri Nigeria, avuga ko hari akamaro k’ubukerarugendo muri Afurika mu iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bituye uwo mugabane.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE