2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ababyeyi batwite bagomba kwisuzumisha kane-Dr Gashumba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 07:20:41

 
Share on:
 
Yasuwe:176
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yatangaje ko zimwe mu mpamvu zikomeye zigitera imfu z’ababyeyi babyara n’abana bapfa batarageza ku myaka itanu zituruka ahanini ku ngaruka zikurikira umubyeyi utarisuzumishije nibura inshuro enye kuva atwite kugeza abyaye.

JPEG - 246 kb
Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, i Kigali tariki ya 14 Nzeri 2017 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya kabiri y’urugaga rw’abaganga b’abana mu Rwanda “RPA”.
Dr Gashumba yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byabashije kugabanya imfu z’ababyeyi ariko hakiri urugendo rurerure, cyane mu gushakira hamwe uko u Rwanda rwagera ku ntego z’iterambere rirambye, SDGs, zo kugabanya imfu z’ababyeyi babyara n’abana bavuka.

JPEG - 333.9 kb
Bamwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, abaganga b’indwara z’abana n’ababyeyi bari mu nama yiga ku iterambere rigezweho mu kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara (Foto James R)

Ati “Imfu z’abana bakivuka hari igihe ziterwa n’uburwayi umubyeyi aba afite igihe atwite akaba ari yo mpamvu dusaba ababyeyi bose kubonana na muganga (kwisuzumisha) nibura inshuro enye mu gihe batwite, kugira ngo za ndwara bazibone hakiri kare bavurwe.”

Ikindi kigitera imfu z’abana mu Rwanda, ni igihe umubyeyi yabyaye umwana akavuka ananiwe, aha naho Dr Gashumba yavuze ko ababyeyi bakwiye kujya kubyarira kwa muganga hakiri kare ariko n’abaganga bagasabwa gutanga serivisi nziza ku babyeyi babagana.

Hari kandi abana bavuka badashyitse na byo biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kunanirwa k’umubyeyi, malariya n’izindi ndwara umubyeyi ashobora kurwara igihe atwite ariko ntiyitabire neza kwisuzumisha inshuro zisabwa.

Umuyobozi w’urugaga w’abaganga b’abana mu Rwanda (RPA), Dr Lisine Tuyisenge, asobanura ko ikibazo kinini gisigaye mu kwirinda imfu z’abana bakivuka ari umubare w’ababyeyi bajya kuvuza abana baratinze.

Ati “Harimo umubare munini w’ababyeyi bazana abana barwaye cyane, bivuze ngo dukeneye izindi ngufu kugira ngo ababyeyi bamenye igihe bazanira abana n’uburwayi bukomerera abana, bityo baze kare kugira ngo tugabanye imfu z’abana.”
Asaba ababyeyi gukurikiza inama za muganga nka bumwe mu buryo butuma umubyeyi amenya kare indwara umwana wavutse afite n’uburemere ifite.

Ati “Simpamya ko iyo yamuvuje neza akomeza kurwaragurika. Ariko kandi hari ibindi bintu biba bigomba guherekeza ubuvuzi, kuba umwana ari mu muryango ufite amahoro, ufite ibyangombwa byose kugira ngo umwana abeho neza […] imirire myiza, kwirinda ibibazo biri mu miryango n’ibindi.”

Indwara zo mu buhumekero, kuba umwana adafite ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye, ahanini bituruka ku ngaruka z’ihumana ry’ikirere ni bimwe mu bintu bituma kuri ubu abana basigaye bahora barwaragurika.

Muri iyi nama y’iminsi ibiri haragaragazwa kandi bimwe mu bikorwa Guverinoma y’u Rwanda yagezeho muri gahunda zayo, byatumye imibereho myiza y’abaturage izamuka bityo no kugabanya imfu z’abana bikaba biri ku mpuzandengo y’abana 30 ku 1000.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE