2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

CHUK: Inzobere ziravura abavunitse bongererwa umubiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 07:12:55

 
Share on:
 
Yasuwe:137
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva ku wa 10 Nzeri 2017, ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) byakiriye abaganga 8 baturutse mu bihugu 6 by’u Burayi baje gutera inkunga abo mu Rwanda mu kuvura indwara zo kubaga abarwayi, kuvura abavunitse banabongerera umubiri (Plastic Surgery) ndetse no mu bundi buvuzi butandukanye bukenera inzobere.

JPEG - 292 kb
Aha izi nzobere zari zirimo kubaga umurwayi mu bitaro bya CHUK, aho abavunitse hari uburyo bwo kubongerera umubiri

Nk’uko byemejwe na Dr Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya CHUK, izi nzobere zitezweho gutanga umusanzu mu kuvura Abanyarwanda bafite ibibazo bikomeye cyane cyane ibisaba kubagwa.

Dr Theobald Hategekimana yagize ati “Iyo haje amatsinda nk’aya aba ari ikintu cy’ingenzi kuko abantu baba baje kuvurwa baba bafite ibibazo bikomeye, nko kuvura abantu bavunitse amagufwa babongerera umubiri. Ibyo bakora ni ubuvuzi buhanitse bwo mu rwego rwo hejuru bukorwa n’inzobere.”

Akomeza agira ati “Hano mu Rwanda abakora ubwo buvuzi bwo kongerera abantu umubiri dufite babiri gusa abandi baracyabyiga, urumva rero baba bakeneye ababafasha kandi aba hari n’ibintu bazana bidufasha cyane cyane mu bijyanye n’ibikoresho n’imiti, ikindi abantu ntibumve ko aba baba baje kubera ko twe byatunaniye burundu cyangwa kubera ko twaba dufite ubukene, ahubwo ni mu rwego rwo guhuza ibitekerezo bakerekerana uko ibintu bikorwa.”
Umubyeyi witwa Nyiransabimana Florence yabwiye itangazamakuru ko aba baganga bamugiriye neza kuko bamubagiye umwana wari urwaye ikibyimba cyari cyarananiranye.

JPEG - 262.4 kb
Abaganga b’inzobere baturutse hanze barimo kuvura Abanyarwanda indwara zisaba kubagwa, bakongererwa umubiri

Antony Fitton, umwe muri izi nzobere, yemeza ko bazanwa no gutanga umusanzu cyane ko akazi k’ubuganga ari ukwitanga, ati “Ni mu rwego rwo gufatanya na bagenzi bacu ba hano mu Rwanda kugira ngo dutange umusanzu mu kuvura abantu baba barahuye n’impanuka cyangwa imvune zikomeye, ni igitekerezo twagejejweho n’umuryango wa gikirisitu wa ‘Rwanda Legacy for Hope’, turabashimira cyane kuko baba batekereje ku gikorwa cyiza cyo kuvura.”

Aba baganga bazamara mu Rwanda iminsi 7 aho bazaba batanga umusanzu mu bitaro bya kaminuza bya Kigali mu kuvura abarwayi bakeneye kubagwa cyane cyane abagomba kubagwa ariko bakanongererwa inyama (Plastic surgery), aba barimo kandi impuguke mu buganga bw’indwara zo mu mutwe we akazatanga umusanzu mu kuvura abarwaye bene izo ndwara.

Pasiteri Ntavuka Osée uyobora umuryango wa ‘Rwanda legacy for Hope’ akaba ari na we watangije iki gikorwa, yemeza ko kugeza ubu bamaze kuvura indwara zitandukanye abarwayi barenga 600.

Ntavuka ati “Iki gikorwa twagitangiye muri 2012, buri mwaka tuza 2 kandi no kuri ubu aba baje ku nshuro ya 2 kuko mu kwa 3 nabwo twari twazanye abaganga 35, ubu rero noneho twazanye itsinda ry’abaganga 8 baje gukora mu birebana no kubaga ndetse n’ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe. Kuva twatangira tumaze kuvura abarenga 600 kandi tuzakomeza.”

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE