2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abacungamutungo b’Imirenge SACCO bigishijwe ikoranabuhanga ribarinda amakosa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 19:36:28

 
Share on:
 
Yasuwe:123
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigega cy’ingwate mu Rwanda (BDF) cyatangiye guhugura abacungamutungo b’Imirenge SACCO ku gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ribafasha kwirinda amakosa bakura ku gukoresha uburyo bwa gakondo mu kubara amafaranga no kubika amakuru.

Amahugurwa yatangiriye ku bacungamutungo bakuriye bagenzi babo muri buri karere ku wa kane tariki 14 Nzeri 2017. Bahuguwe ku ikoranabuhanga rihanitse usanga muri porogaramu ya “Excel” ribafasha kwihuta mu kubara no kubika amakuru bitabagoye.

Kubwimana Marcelin Umuyobozi muri BDF ushinzwe kubaka ubushobozi (Capacity Building), yavuze ko abacungamutungo bateguriwe aya mahugurwa nyuma yo gusanga bakoresha uburyo bwa gakondo kandi bafite mudasobwa.

JPEG - 281.7 kb
Abacungamutungo ba SACCO bishimiye ubumenyi bongerewe buborohereza mu kazi kabo

Ibi ngo biri mu bibatera ingorane zo kwibeshy cyangwa kugorwa n’akazi mu gihe nibaramuka bazobereye gukoresha mudasobwa neza batazigera bahura n’izi mbogamizi.

Yagize ati “Kubera ko hamwe ibintu byinshi babikoresha intoki, hari byinshi usanga bibeshya kandi bafite mudasobwa zabafasha kutibeshya; ikindi bibasaba igihe kugira ngo bashobore gukora raporo, n’akazi kabo muri rusange usanga kabatwara igihe bagahora bahugiye ku bintu bagakoze igihe gito.”

Kubwimana yakomeje asobanura ko guhugura abakozi ba SACCO no kubongerera ubushobozi ari imwe muri serivisi BDF inyuza muri ibi bigo by’imari hagamijwe kubyongerera ubushobozi kuko bigera ku banyarwanda benshi baciriritse ari na bo bakeneye gushyigikirwa mu mishinga yabo yadindijwe no kubura amikoro.

JPEG - 267.2 kb
Abakuriye abandi mu turere ni bo bahawe amahugurwa ngo bazafashe mu guhugura bagenzi babo

BDF itanga n’izindi serivisi zirimo guha ingwate ba rwiyemezamirimo bato n’abaciriritse bakorana n’ibigo by’imari 454 byasinye amasezerano, gutera inkunga no gushora imari mu mishinga igira uruhare mu iterambere ry’abaturage, ikodeshagurisha rigenerwa udukiriro, gutera inkunga imishinga y’urubyiruko n’abagore bakora ubuhinzi, gutera inkunga za SACCO ubujyanama n’amahugurwa ku bashoramari n’izindi.

Alphonse Ndagijimana Umucungamutungo wa SACCO ya Kayumbu wari unahagarariye abacungamurungo b’Imirenge SACCO ikorera mu karere ka Kamonyi, yahamije ko gucunga neza amafaranga muri iki gihe bisaba ikoranabuhanga kuko rikumira amakosa no kwibeshya.

Yagize ati “Amakosa akomoka ku buryo twakoreshaga ‘calculatrice’; ubu tugiye kujya guhugura abakozi bacu kugira ngo bareke gukoresha uburyo bwa gakondo bayoboke mudasobwa kuko itajya yibeshya.”

JPEG - 257.1 kb
Gukoresha ikaramu na calculatrice biri mu byatumaga bibeshya

Niyitegeka Marie Solange waturutse muri SACCO Magirirane ikorera mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, yongeyeho ati “Aya mahugurwa yatwongereye ubumenyi dukeneye mu kazi k’amabanki cyangwa ibigo by’imari; ku bakozi dukorana bakiri ku kigero cyo hasi biradufasha kugira ngo tubafashe na bo babashe gukora neza.”

Abahuguwe baturutse mu bice by’icyaro bishimira ko batangiye kuryoherwa no gukoresha ikoranabuhanga ariko bagasaba Guverinoma y’u Rwanda gukemura ikibazo cya internet nk’uko yakemuye icy’amashanyarazi agakwizwa mu gihugu hose.

Amahugurwa yabaye kuri uyu wa kane ategura andi mahugurwa y’igihe kirekire arimo gutegurirwa abacungamutungo b’Imirenge SACCO iri mu gihugu hose.

JPEG - 291 kb
Ikoranabuhanga ngo rigiye kubafasha kunosa zerivisi baha abaturage
JPEG - 445.3 kb
Kubwimana Marcelin Umuyobozi muri BDF ushinzwe kubaka ubushobozi (Capacity Building)
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE