2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Meddy azataramira hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 09:08:23

 
Share on:
 
Yasuwe:126
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ngabo Médard Jobert uzwi muri muzika nyarwanda nka Meddy ubwo ku ya 13 Nzeri 2017 yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko muri iyi minsi agiye gutangira gutaramira abakunda umuziki we hirya no hino mu gihugu mu bitaramo byateguwe n’imwe muri kampani z’itumanaho.

JPEG - 270.3 kb
Meddy ubwo yaganiraga n’itanganzamakuru

Meddy avuga ko muri ibyo bitaramo azataramira abakunda umuziki we mu buryo bwiza bushoboka.

Yagize ati “Uko ubushize nataramiye abantu i Nyamata hari ibyo nzongeramo kugira ngo abantu bazarusheho kwishima. Ntabwo nshobora gukora ibitaramo bisa».

Yakomeje kandi ku bintu byamushimishije kuva yagera mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 aba muri Amerika, avuga ko kuva umunsi wa mbere yageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe kugeza ubu yishimira ibyo abona byose n’abantu bose abona.

Yavuze kandi ku ndirimbo arimo gukorana na Rider Man, The Ben, na King James ko izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere ngo kandi yishimiye guhurira mu ndirimbo n’abo bahanzi bose dore ko ari ubwa mbere bahuriye mu ndirimbo bose.

Ibitaramo nibisozwa, Meddy yavuze ko ari bwo azamenya gahunda yo gusubira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE