2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu myaka itatu Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amazi ahoraho-Musoni

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 08:13:18

 
Share on:
 
Yasuwe:161
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni yatangaje ko hari umushinga munini wo kuvugurura imiyoboro igeza amazi ku baturage izakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi no kutagera ku baturage bose uko bisabwa mu Rwanda ku buryo kizakemuka neza mu myaka itatu iri imbere.

JPEG - 205.3 kb
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, James Musoni (Foto Samuel M)

Yabitangaje tariki ya 9 Nzeri ubwo abayobozi b’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura WASAC, ku cyicaro gikuru n’abo mu ntara bahuriraga i Kigali mu mwiherero w’umunsi umwe basuzuma ibibazo bimaze iminsi biri mu mikorere y’ikigo, cyane mu mishinga yo kugeza amazi ahagije ku baturage.

Minisitiri Musoni yavuze ko hari aho amazi ataragera ku baturage ahanini bishingiye ku mikoro y’igihugu atarashobora kugeza amazi ahagije aho abo baturage bari.
Ati “Ubu hari umushinga twatangiye muri iyi ngengo y’imari yo gukwirakwiza amazi hirya no hino mu gihugu uzamara imyaka itatu, twizera ko muri iki gihe cy’iyo myaka Abanyarwanda benshi bashoboka tuzaba tubagejejeho amazi kubera imbaraga nyinshi Leta irimo gushyira muri iki gikorwa.

Ikindi Minisitiri yagarutseho ni uko n’aho amazi agera byagaragaraga ko abaturage batagerwagaho n’amazi uko bikwiye na byo biturutse mu mikorere n’imikoranire y’abagize icyo kigo ariko irimo kuvugururwa.

Ati “Icyo ni cyo twasabye cyane aba bakozi, kugira ngo bahindure imikorere, babone ababagana ko bagomba kubaha serivisi nziza, babakemurire ibibazo mu buryo bwihuse ariko tunemeranya nuko ubuyobozi bw’ikigo bushyiraho uburyo bwo gukurikiranira hafi kandi na twe muri minisiteri tuzashyiraho uburyo buhoraho bwo kubafasha kugira ngo izo nshingano zo guha abaturage serivisi nziza zigerweho mu buryo bwihuse.”

Umuyobozi mukuru wa WASAC, Aimé Muzola yavuze kuri uwo mushinga wo kuvugurura imiyoboro y’amazi.

Ati “Imiyoboro dufite imyinshi yari ishaje, indi kubera ukuntu ahantu hagiye haturwa igenda iba mito ku buryo hakenewe kuyisimbuza cyangwa se kuyongera mu bijyanye n’amazi igomba gutwara.

Umushinga dufite ubu ni ugeze ku rwego rw’isoko, wo kuzongera uburebure bw’imiyoboro cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse tugenda tunasimbuza ahari imiyoboro ishaje cyane mu duce dutandukanye tw’Umujyi nka Gikondo, agace ka Nyamirambo n’ahandi hari amatiyo ashaje adashobora gushyira abaturage amazi kandi amena amazi akaduteza igihombo cyinshi.”

Akomeza asobanura ko uwo mushinga w’imyaka igera kuri itatu uzatuma icyo gihombo kigabanuka n’ababuraga amazi cyangwa bakayabona ari make bihinduka mu buryo bushimishije, ari meza kandi ku buryo buhoraho.

Igice cya mbere cy’uwo mushinga kizasana ibilometero 502, mu gihe umushinga wose ufite ibilometero 1008 birimo ibyo mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali.

Ku kibazo cy’imicungire yatumye abaturage bari kubona amazi batayabona uko bikwiriye, yagize ati “Ni byo iyo imicungire y’ibikorwa remezo cyangwa se n’ibyo bikoresho bya Leta itagenze neza kandi ari byo byagombaga gukoreshwa bishyira abaturage amazi, urumva ko abayabona baba bake ugereranyije n’abagombaga kuyabona, ibintu bikozwe neza cyangwa se ibikoresho bicunzwe neza.”

Yavuze ko kimwe mu bizatuma imishinga yo kongera amazi izakurikiranwa neza ari uko bazahindura uburyo bayicungagamo birimo no kuba abashinzwe kuyicunga bagomba gutura aho uwo mushinga uherereye.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE