2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Munezero afite intego yo gukora cyane ngo asubire mu ikipe y’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:51:24

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Myugariro wa Police FC, Munezero Fiston aremeza ko agiye guharanira kugaruka mu ikipe y’igihugu «Amavubi». Ibi yabivuze nyuma yo kuva muri Rayon Sports aho yigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nyuma akaza kubura umwanya.

JPEG - 178.5 kb
Munezero Fiston ufite intego yo gukora cyane kugira ngo yongere ahamagarwe mu ikipe y’igihugu

Uyu myugariro wageze muri Police FC muri Nyakanga 2017 avuga ko yakiriwe neza ndetse akanahita amenyera. Ati ’’Ni ikipe nagezemo ndisanzura, meze neza nta bwo byangoye kuyibonamo meze neza kandi urebye n’amaso wabona ko ari ikipe ishoboye’’.

Munezero kandi aracyafite intego zo kwigaragaza akagaruka mu ikipe y’igihugu «Amavubi». Ati ’’Ndashaka kugaragaza ko ngishoboye, ndashaka ko nakongera kugaruka mu ikipe y’igihugu. Iyo ni yo ntego nyamakuru’’.

Nk’umukinnyi mushya agaragaza ko yazanye muri Police FC umutima wo kumva ko bagomba kwinjira mu mukino no kubona intsinzi hakiri kare nk’uko babikoraga muri Rayon Sports. Ati ’’Ibanga twakoreshaga muri Rayon Sports ni ukwinjira mu mukino hakiri kare, ni ryo mbwira abakinnyi ba Police FC kugira ngo naha turikoreshe. Ibyo ni byo byatumaga tukiri muri Rayon Sports twaratsindaga amakipe nka Police FC n’andi ni uko twashyiraga umutima ku kazi tukinjira mu mukino hakiri kare. Ni byo tugiye kujya dukoresha na hano twumve ko niba dutsinze Rayon Sports tubona amanota atatu kimwe n’aya Gicumbi FC bivuze ko ikipe zose turi mu kibuga ni bimwe, igisabwa gusa ari umutima n’ubwenge’’.

Muri rusange, Munezero agaragaza ko yishimiye gufatanya na kapiteni Twagizimana Fabrice uzwi nka Ndikukazi mu bwugarizi bwo hagati. Ati ’’Ndikukazi ni umukinnyi ukiniye Police FC imyaka myinshi kandi unafite ubunararibonye icyo namushimiye kandi mbona ko bizoroha cyane ni umukinnyi wumva mushobora kumvikana mu kibuga. Arumva kandi akanakwibutsa, muri make ntibizangora cyane gukinana na Ndikukazi. Usibye na we n’abandi ndabona bizoroha kuko mu mikino ya gicuti nabonye ko abo tuzakinana ari abantu bumva. Gusa ntabasuzuguye ikintu cyo kuvugana cyari hasi’’.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE