2017-10-17 06:58:11 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Abakinnyi 4 ni bo bazaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:40:05

 
Share on:
 
Yasuwe:118
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki 17 kugeza 24 Nzeri 2017 mu mujyi wa Bergen muri Norvege hazabera shampiyona y’isi mu mukino wo gusiganwa ku magare “UCI Road World Championships 2017”.

JPEG - 433.4 kb
Ndayisenga Valens uzagenda ayoboye ikipe izaserukira u Rwanda muri shampiyona y’isi (Foto FERWACY)

Ikipe y’u Rwanda izitabira iri siganwa igizwe n’abakinnyi 4 bari mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23. Aba ni Ndayisenga Valens uzasiganwa mu muhanda “Road race” ndetse no gusiganwa n’igihe ku giti cye “ITT”. Hari kandi Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Ukinawabo Rene bazasiganwa mu muhanda mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Uyu mwaka ikipe y’u Rwanda yabonye itike nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye yitabiriye ikitwara neza.

Ikipe y’u Rwanda izerekeza muri Norvege ejo tariki 15 Nzeri 2017. Abakinnyi 2 ari bo Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 na 2016 na Ukinawabo Rene ni bo bazava mu Rwanda aho bagomba guhurira muri Norvege na Areruya Joseph na Mugisha Samuel bakinira ikipe ya kabiri ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo gusa ikaba iba mu Butaliyani ari naho aba bakinnyi bari ubu.

Usanzwe ari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Sterling Magnell ni we uzaba atoza iyi kipe mu gihe umukanishi azaba ari Sean Belfast naho Ruvogera Obed azaba ashinzwe kunanura imitsi abakinnyi.

Umwaka ushize wa 2016 ubwo shampiyona y’isi yaberaga i Doha muri Qatar, u Rwanda rwaserukiwe n’abakinnyi 6 ari bo Uwizeyimana Bonaventure, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude na Ukiniwabo Rene Jean Paul mu bagabo na Ingabire Beatha uzakina mu cyiciro cy’abakobwa.

Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwitabira shampiyona y’isi inshuro 3 (2014, 2015 na 2016) gusa nta mukinnyi w’u Rwanda urabasha kwegukana umudali.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE