2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ni ishema ku gihugu kugira abayobozi bafite ubwenge – Murekezi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:31:06

 
Share on:
 
Yasuwe:277
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Murekezi Anastase, Umuvunyi Mukuru, asanga ari ibintu bitera ishema ku gihugu kugira abayobozi bafite ubwenge, bafite ubwitonzi, bafite ukwicisha bugufi kuko bigira uruhare rukomeye ku iterambere ry’abenegihugu bose.
Ibi yabivugiye mu ihererekanyabubasha hagati ye n’umuvunyi Mukuru ucyuye igihe Cyanzayire Aloysia.

JPEG - 347.4 kb
Murekezi Anastase, Umuvunyi Mukuru ibumoso ahererekanya ububasha n’Umuvunyi Mukuru ucyuye igihe Cyanzayire Aloysia ( Foto James R.)

Murekezi wari Minisitiri w’Intebe akagirwa Umuvunyi Mukuru, ashimira Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamuha izi nshingano nshya.
Yashimiye by’umwihariko umuvunyi mukuru ucyuye igihe, amushima ubwenge n’umurava yagaragaje mu kazi.

Yagize ati “Ni ibintu bitera ishema ku gihugu kugira abayobozi bafite ubwenge, bafite ubwitonzi, bafite ukwicisha bugufi no gukunda gukora cyane inshingano.”
Yavuze ko azashyira imbere ukwizerana kuko ari byo bizatuma imbaraga bafite zo gukora bazikoresha zose nta kuzipfusha ubusa.

Yagize ati “Inshingano z’uru rwego rw’umuvunyi zirakomeye kuko harimo inshingano zo kurwanya ruswa kandi abayitanga baba biherereye bakabikorera mu ibanga. Kurwanya akarengane na byo biraruhije. Ubundi hatagize urwego rurenganya umuturage amajyambere yakwihuta cyane ku buryo abantu bose bakwishimira no kuyasangira.”

Akomeza avuga ko bazashyira imbere gukorera hamwe n’inzego zose, agira ati “Tugomba guhora iteka twitwararika ko icyaha cya ruswa ari icyaha gikomeye cyane, kimunga ubukungu bw’igihugu, kikamunga ubwizerane mu benegihugu, kimunga ubunyangamugayo n’ubupfura. Icyaha cy’akarengane na cyo ni kibi. Tugomba gukora uko dushoboye mu gukumira ibyo byaha. Gushyira imbaraga nyinshi mu gutuma umuco w’ubunyangamugayo wogera mu banyarwanda ndetse n’umuco wo kwanga ubufatanyacyaha ukavuga ababikora.”

Uretse ibi, ngo buri munyarwanda akwiye kugera ku rwego yumva ko afite inshingano zo gukumira ruswa n’akarengane. Abayobozi na bo bakumva ko inshingano yabo ya mbere ari ukurenganura abaturage.

Byongeye kandi, ngo azihutira gushimangira ibikorwa batangiye byo gukorana n’inzego zikora ubushakashatsi ku byerekeye kurwanya ruswa no kurwanya akarengane ariko cyane cyane hahabwa ingufu uburyo bwakoreshwa mu gukumira ruswa n’akarengane mu Rwanda.

Yagize ati “Nta bwo twanga abakira, turifuza ko Abanyarwanda bose bakira ariko uburyo bwo gukira bugomba guhera ku buryo bwo gukora, ku murimo no guhera ku mahirwe ariho ateganyijwe n’amategeko.”

Ngo azihutira gutanga inama ku nzego zose bityo ibibazo bihari bikemuke hakiri kare. Ati “Iyo bitagenze gutyo urwego rw’Umuvunyi ni ho uzasanga rukomeza kuvunika cyane kuko ruba rugiye gusimbura inzego z’imirimo nyinshi cyane ugasanga ruragenza ibyaha, ruracukumbura ibyaha, rurajya kurangiza imanza nyinshi, rurajya kurenganura abaturage mu midugudu.

Tugomba gukora ku buryo inzego zibishinzwe tuzigira inama zigakora ibyo zishinzwe, abayobozi babishinzwe batabikora hakaboneka uburyo babibazwa. Icyo tugomba kugishyiramo imbaraga nyinshi.”

Ku birebana n’ibirarane by’imanza kugeza ubu abaturage basabye ko imanza zabo zaciwe burundu zasabirwa gusubirwamo, urwego rw’umuvunyi rukabisaba Urukiko rw’Ikirenga hagafatwa icyemezo, Murekezi yishimiye ko igisubizo cyatangiye kuboneka mu mategeko areba ububasha bw’inkiko.

Mu ijambo rye, Cyanzayire Aloysia, umuvunyi mukuru ucyuye igihe yamwifurije ikaze, avuga ko imirimo yo muri uru rwego isaba ubushishozi bwinshi, isaba gukoresha ukuri, isaba gutega amatwi no guca bugufi ariko ngo ntashidikanya ko iyi mirimo azayikora neza.

Yavuze ko ibikorwa by’ingenzi byagiye bikorwa muri iyi myaka 5 bikubiye muri za raporo basohora buri mwaka.

Abanyarwanda ntibaritabira gutanga amakuru kuri ruswa

Yagarutse ku mbaraga zigomba gushyirwa mu bikorwa by’ubukangurambaga cyane cyane hagamijwe gushishikariza abaturage kwitabira gutanga amakuru kuri ruswa.
Ibi kubera ko nkuko abivuga ari imwe mu mbogamizi kubera ko inyigo zitandukanye zagiye zikorwa zigaragaza ko Abanyarwanda bataritabira gutanga amakuru kuri ruswa ku gipimo gishimishije.

Yagize ati “Ngira ngo raporo iheruka ya Transparency igaragaza ko tukiri hafi 16 %. Ni hasi, birasaba imbaraga nyinshi mu bikorwa by’ubukangurambaga kugira ngo Abanyarwanda bumve ko ari inshingano yabo na bo kugira uruhare mu bikorwa byo kurwanya ruswa.”

Yasabye kandi ko hazashyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko, abana bakibyiruka umuco w’ubupfura no kwanga umugayo. Kubera ko ni byo bishobora gufasha igihugu kurwanya ruswa mu buryo burambye.

Ati “N’ibihugu byabigezeho byatangiriye ku bana bakiri bato, umwana agakura azi ko ruswa ari kirazira. Ni byiza gutoza abana izo ndangagaciro bakazikurana. Ni cyo kintu gishobora gutuma ikibazo cya ruswa kibonerwa umuti urambye.”

Uretse ibi, ngo hari amategeko agomba kuvugururwa kugira ngo ahari ibyuho bya ruswa byose abantu bashobore kubiziba. Kuri we, ngo igikenewe ni ukubikurikirana.

Yagarutse ku gukurikirana ibijyanye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga, gahunda z’ikoranabuhanga zitandukanye uburyo bugamije kunoza serivisi zihabwa abaturage bizafasha abaturage kuba batanga ibibazo byabo ‘online’ bityo, umuturage akohereza ikibazo cye ku biro by’umuvunyi, kikakirwa ndetse akabona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko ikibazo cye cyakiriwe, akaba yashobora gukurikirana aho dosiye ye igeze nyuma akazabona n’igisubizo giciye kuri aderese ze yaba yaratanze atagombye kujya ku muvunyi. Ati “Ubu buryo bwamaze gukorwa igikenewe ni ukubusobanurira abaturage.”

Yasabye uwamusimbuye gukurikirana ikibazo kijyanye n’imanza zisabirwa gusubirwamo kuko hari amadosiye agera ku rwego menshi cyane kandi abakozi ari bake bityo serivisi ntitangwe mu buryo bwihuse uko umuturage abyifuza bigatuma icyizere yari afitiye urwego gishobora kugabanuka.

Yagize ati “Twasabye ko itegeko ritanga ubwo bubasha ku rwego ryasubirwamo hakabaho uburyo bwo kubanza gushungura ibibazo bigezwa hano ku rwego, ibitekerezo byamaze kuganirwaho kandi byaremewe. Itegeko ryagiye mu nteko ryigwaho, hasigaye gukurikirana kugira ngo rizasohoke vuba.”

Ashimangira ko imikoranire n’izindi nzego cyane cyane izifite mu nshingano zazo kurwanya ruswa ikwiye kuba iya hafi kuko bitabaye ibyo Urwego rw’umuvunyi ngo ntirwashobora kuzuza inshingano zarwo.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE