2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RAB irizeza abahinzi ifumbire ihagije mu gihembwe cy’ihinga A

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:22:35

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kiratangaza ko ugereranyije na nkunganire y’ifumbire ikenewe muri iki gihembwe cy’ihinga A ihagije.

JPEG - 254.6 kb
Dr Ndabamenye Telesphore umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa muri RAB Dr Ndabamenye Telesphore, yavuze ko nta kibazo cya nkunganire gihari, ko ifumbire ikenewe ihari kandi ihagije igisigaye kikaba ari ukuyegereza abahinzi.

Yavuze ko ikigo RAB gikorana n’ibigo 11 bikwirakwiza ifumbire mu baturage, ikindi kandi bakaba bafite ububiko bwinshi bw’ifumbire ahantu hagiye hatandukanye.
Ati “Dufite ububiko muri za Karongi, Huye, Musanze, Rwamagana, ifumbire ikunze gukoreshwa cyane ni iyitwa DAP cyane cyane batera ibigori, hari n’ifumbire ya NPK bakunze gukoresha cyane batera n’ifumbire ya urée yifashishwa mu gihe cyo kubagara.”

Abahinzi bakaba bizezwa ko nkunganire y’ifumbire koko ihari ko ahubwo ikibazo kitari cyakemuka neza ari ikigendanye n’imbuto ziterwa imusozi. Dr Ndabamenye yizeza abahinzi ko mu cyumweru gitaha iki kibazo na cyo kizaba cyakemutse.

Ku bijyanye n’imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga A, Dr Ndabamenye yasobanuye ko gutera imyaka byatangiye, bakaba bakunze guhera mu Ntara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’uturere tumwe tw’Intara y’Iburasirazuba ahakunze kugwa imvura nkuko bisanzwe. Abo bose kandi bakaba barabonye imbuto.

Yavuze ko imbuto ziberanye n’aho hantu zagejejwe muri ibyo bice. Abatari batangira gutera imbuto bakaba ari bo mu ntara y’Amajyepfo uretse akarere ka Nyaruguru kagusha imvura kare.

Uturere twa Muhanga, Nyanza, Gisagara na Kamonyi bakaba batari batera. Mu gihembwe cy’ihinga A, biba biteganyijwe ko hahingwa ibihingwa 8 byatoranyijwe muri byo hakabamo ibice 3:
Harimo ibinyampeke bigizwe n’umuceri, ibigori n’ingano, harimo ibinyamisogwe birimo ibishyimbo na soya hakabamo n’ibinyabijumba ahahingwa imyumbati n’ibirayi nyuma hakazaho n’urutoki.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kivuga kuri ibyo bihingwa bihingwa mu gihembwe cy’ihinga A hiyongereyeho n’imboga n’imbuto kugira ngo habeho igabanuka ry’ibiciro ku isoko ndetse no kurwanya ikibazo cy’imirire mibi. Ibyo bihingwa byose bikaba byunganirwa ku ifumbire.

UWIMANA DONATA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE