2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umurenge SACCO wazamuye urwego rw’imari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:13:15

 
Share on:
 
Yasuwe:110
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Izamuka ry’urwego rw’ibigo by’imari mu Rwanda rigaragaza ko uru rwego rwiyongereyeho ijanisha rya 20.5% mu myaka irindwi ishize bishingiye ku bwiyongere bw’ibigo by’imari “Umurenge SACCO”.

JPEG - 193 kb
Kongera ibigo by’Umurenge SACCO byazamuye urwego rw’imari no gufasha abaturage gukorana n’ibigo by’imari

Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yerekena uko izamuka ry’ibigo by’imari rihagaze mu Rwanda, igaragaza ko muri uru rwego ibigo by’imari byiyongereye cyane hagati y’umwaka wa 2010 na 2017 biva kuri 34 bigera kuri 507 ahanini bishingiye ku izamuka ry’ibigo by’imari nk’Umurenge SACCO zamaze kugera mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416.

Ibi byagize impinduka nziza mu nzira zo kwinjiza abantu benshi muri gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari “Financial inclusion”, aho kugeza ubu Abanyarwanda bari ku kigero cya 90% bashobora kugera kuri SACCO badakoze urugendo rurenze ibilometero 5, muri bo abagera kuri 56% bo batarenza kilometero 3.

Ibigo by’imari byazamuye ubukungu bw’u Rwanda mu musaruro mbumbe (GDP) ni amabanki, aho uruhare rwayo rwavuye ku mpuzandengo ya 21.6% muri Kamena 2010 rugera kuri 36.3% muri Kamena 2017, ibigo by’ubwishingizi uruhare rwabyo ruva kuri 3.2% rugera kuri 5.2%, ibitanga ubwizigame biva kuri 6.4% bigera kuri 9.3% mu gihe ibigo by’imari bito n’ibiciriritse uruhare rwabyo rwavuye kuri 2.6% rugera kuri 3.5%.

Ubushakashatsi bwakozwe ‘FinScope’ mu 2012 bwagaragaje ko uko kwiyongera kw’ibigo by’imari byatumye Abanyarwanda bari baravuye mu gukorana n’ibigo by’imari bagabanukaho hafi icya kabiri, bava kuri 52% bagera kuri 28% hagati y’umwaka wa 2008 na 2012.

Kuva ubwo Abanyarwanda bakuze bangana na 16% bahise bagana inzira yo gukorana n’ibigo by’imari by’umurenge SACCO.

Ikindi cyihutishije izamuka ry’urwego rw’imari mu Rwanda, nk’uko raporo ikomeza ibigaragaza, ni ibigo bishya byinjiye muri iri soko byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’ibindi nk’amabanki, ibigo by’ubwishingizi, ibito n’ibiciriritse byo ku mugabane wa Afurika byagabye amashami kugeza ku Rwanda.

Kuva mu Kuboza 2010 amashami y’ibigo by’imari mu Rwanda yageraga kuri 99 agera kuri 265 muri Kamena 2017. Muri iyo myaka kandi umubare w’ibyuma bifasha abakorana na banki kubikuza amafaranga (ATM) no kwishyura mu masoko (POS) byavuye kuri 88 bya ATM bigera kuri 403 naho POS bigera ku 1 993 muri Kamena 2017.

Urwego rw’imari mu Rwanda rugizwe n’ibigo by’imari nka banki, ibigo bitanga ubwishingizi, ubwizigame bw’abakozi, ibigo bito n’ibiciriritse, ibigo bicuruza imigabane, ibivunja amafaranga, ibifasha abantu koherezanya amafaranga n’ibikoresha ikoranabuhanga n’ibindi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE