2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abashinzwe iperereza mu bihugu bya EAC biyemeje guhashya iterabwoba

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 07:02:17

 
Share on:
 
Yasuwe:162
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasirikare bakuru bashinzwe iperereza mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), barigira hamwe uko barushaho kunoza imikoranire, hagamijwe guhashya iterabwoba.

JPEG - 293.8 kb
Abitabiriye inama ihuza abashinzwe iperereza mu bihugu bya EAC (Foto Magarambe T)

Bari mu nama y’iminsi itatu yabahuje yatangiye ku wa 13 Nzeri 2017, ikaba irimo kubera mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba.

Maj. Gen Jacques Musemakweli, Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, atangiza iyi nama yibukije abayitabiriye ko bakwiye gukora ibishoboka byose umutekano ukaba mwiza muri ibi bihugu, kuko ari bwo intego y’iterambere rirambye izagerwaho.

Yabasabye kurushaho kunoza imikoranire, bagahanahana amakuru ku buryo bunoze mu guhashya imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba igaragara mu karere k’ibiyaga bigari. Yagize ati “Turasaba ko twafatanya mu kurwanya imitwe y’iterabwoba, ndetse n’iyitwaje intwaro ikigaragara.”

Col. James Barigye Ruhesi, umuhuzabikorwa w’inzego zishinzwe iperereza muri EAC, yashimangiye ko iyo nama igamije ubufatanye bw’izi nzego mu guhashya imitwe yitwaje intwaro y’iy’iterabwoba ishobora guhungabanya umutekano muri aka karere, ahamya ko muri iyi nama hazafatirwamo ingamba zihamye, zo kurushaho kunoza imikoranire hagati y’izi nzego.

Yakomeje agira ati “Uretse guhangana n’ibikorwa bihungabanya umutekano nyir’izina, tuzanarushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ubusugire bw’ibihugu byacu.”

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byose bihuriye mu muryango wa EAC, uretse u Burundi. Ku nshuro ya mbere kandi igihugu cya Sudani y’Epfo na cyo kitabiriye iyi nama ndetse cyakirwa nk’umunyamuryango mushya.

MAGARAMBE THEODORE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE