2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Ibihugu 20 birigira hamwe guteza imbere ubuhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-14 06:56:26

 
Share on:
 
Yasuwe:129
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Intumwa z’ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi 2 igamije kureba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Marabo agamije guteza imbere ubuhinzi binyuze mu guhuza ingengo y’imari ingana na 10%.

JPEG - 337 kb
Abaturutse mu bihugu 20 by’Afurika bitabiriye inama rusange ku iterambere ry’ubuhinzi, basuzuma ibyo za Leta ziyemeje ku rwego rw’ubuhinzi ( Foto James R)

Butare James, umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta (CNC) mu Rwanda, avuga ko izo ntumwa ziri kungurana ibitekerezo zireba icyiciro cya 2 cy’amasezerano yasinyiwe i Marabo aho ageze ashyirwa mu bikorwa, hanarebwa aho ibihugu bitandukanye bya Afurika bigeze bishyira ingengo y’imari yabyo ya 10% mu rwego rw’ubuhinzi kugira ngo habeho kwihaza mu biribwa.

Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 9 muri 20 byagerageje kuzuza inshingano zo gushyira mu bikorwa amasezerano nk’uko bigaragarira muri raporo zisohoka ku rwego rwa Afurika. Asobanura ko ibihugu byinshi bitabashije kuyubahiriza bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati: “Icya mbere iyo ubuyobozi budashyize hamwe ngo bunakorere hamwe n’amasezerano bashyizeho umukono nta bwo byoroha ngo bishyirwe mu bikorwa, bisaba ko abakuru b’ibihugu bashyiramo ingufu kugira ngo byubahirizwe, gusa mu Rwanda twebwe byarakozwe”.

Habyarimana Sophie (Umurundi witabiriye iyo nama aturutse muri Kenya), avuga ko kuba Leta zimwe za Afurika zaremeye gusinya ayo masezerano ari intambwe nziza.
Atangaza ko izitarabikora biterwa n’ubushobozi buke, ubundi ntiziyumvishe ko mu ngengo y’imari izo Leta zateguye igenewe ubuhinzi yihutirwa kurusha izindi, ntizibuke ko guteza imbere ubuhinzi bizamura abahinzi bagashobora kubona imbuto nziza n’ibikoresho biborohereza muri uwo murimo.

Joseph Nyamboha ushinzwe ubucuruzi mu ihuriro ANSUER FUL ryo mu gihugu cya Tanzaniya, ashima uburyo Leta zimwe za Afurika ziyemeje guteza imbere ubuhinzi, zisinya amasezerano yo gushyiramo 10% y’ingengo y’imari mu rwego rwo guhangana n’inzara n’ihindagurika ry’ibihe kandi bikazongera ingufu mu bufatanye bw’inzego z’abikorera n’iza Leta mu kuzahura ubuhinzi.

Dr Chris Muyunda Chairman, wa CNC muri Afurika, avuga ko inama igamije kureba niba ibyo abakuru b’ibihugu basinye i Maputo na Marabo byo kuba baciye ukubiri n’inzara mu bihugu bya Afurika mu 2025 birimo gushyirwa mu bikorwa binyuze mu guteza imbere ubuhinzi.

Ashimangira ko inama igamije gukora igenamigambi rituma hasuzumwa niba buri mufatanyabikorwa agaragaza uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nyuma hakaba igenzura ryo kureba niba buri gihugu cyubahiriza ibyasinyiwe i Marabo.

Ibizava mu nama yahuje sosiyete sivile, imiryango y’iterambere itegamiye kuri Leta, ihuriro ry’urubyiruko n’ihuriro ry’abagore bizashyikirizwa Perezida Paul Kagame uzaba witegura kuyobora Afurika yunze ubumwe mu ntangiriro za 2018.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE